Umutwe wa M23 watangaje iki wubabaje, kandi ugaragaza n’icyo ushobora gukora mu gutabara Abanye-kongo.
Ni bikubiye mu butumwa bwa tanzwe n’ubuyobozi bwa M23, bu binyujije ku muvugizi wayo mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, aho yavuze ko babajwe n’ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo kandi bukozwe n’imitwe y’itwaje intwaro ikorana n’igisirikare cya leta ya Kinshasa.
Ubu butumwa bwa Lawrence Kanyuka, bugaragaza ko FDLR na ADF biri gukorana kandi byahafi, ndetse kandi ko na FARDC( ingabo z’iki gihugu cya RDC) iri muri ubwo bufatanye, udasize na Wazalendo.
Anavuga kandi ko ubufatanye buri hagati y’iyi mitwe ibiri(FDLR&ADF) na FARDC bukomeje gutuma haba urugomo rurenze bikaviramo kwica abaturage binzirakarengane.
Yagize ati: “Twamaganye twivuye inyuma ibikorwa by’ubwicanyi bukorwa hashingiwe ku irondobwoko bukorerwa abasivile bo muri Lubero, Butembo ndetse no mu bice bihakikije.”
Yavuze kandi ko “ibikorwa nk’ibi by’u bugome ndengakamere, bidashobora kwihanganirwa na busa.” Uyu mutwe kandi ukaba ukunze kugaruka kuri ibi aho ukunze gutangaza ko udashobora kuzajya urebera ahakorerwa ibikorwa nk’ibi bihonyora uburenganzira bwa muntu.
Umuvugizi wa M23, yibukije ubutegetsi bwa Kinshasa n’umuryango mpuzamahanga, ndetse n’abayobozi bo mu bihugu byo mu karere, ko uyu mutwe utahwemye kugaragaza ibikorwa nk’ibi ndetse ugasaba ko hagira igikorwa.
Ati: “Turamenyesha umuryango w’imbere mu gihugu na mpuzamahanga, ndetse n’abayobozi bo mu karere, ko havutse ubufatanye bushya bwa ADF, FDLR na Wazalendo bihurije mu bikorwa bari gukorera muri ibi bice.”
Yavuze ko ubu bufatanye bugamije gukora ibikorwa bishingiye ku ivanguramoko, ndetse no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya genocide no kubiba urwangano mu baturage b’abasivili.
Umuvugizi wa M23 yavuze kandi ko ibi byose binashyigikirwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse ko biri mu migambi yabwo buri kwifashisha mu rugamba buhanganyemo n’uyu mutwe.
MCN.