Umutwe wa M23 wongeye gushinja ubutegetsi bwa Kinshasa kuba bwa koresheje drone z’intambara zirasa ibisasu mu baturage ahitwa Nyongera, muri Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko bya vuzwe n’uko biriya bisasu byarashwe ahagana isaha z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, rishira kuri uyu wo ku Cyumweru,tariki ya 07/01/2024, birashwe n’ihuriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa; n’ibisasu byasize bihitanye abasivile harimo n’umukecuru uri mukigero cy’imyaka 60 y’amavuko.
Perezida w’u mutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, akoresheje urubuga rwa X, yagize ati: “Ubutegetsi bwa Kinshasa, bakoresheje za drone z’intambara, barasa ibisasu mu baturage, abasivile bamwe bapfuye abandi bakomeretse.”
Yakomeje agira ati: “Congo yadusanze aho turi rero ntabwo tuzahava. Gusa ubutegetsi bwa Kinshasa, n’ibwo butuyoboje umutima wo kw’ica, ni abagenosideri, batuyoboje umutima mubi wa macakubiri; ibi ntabwo AFC, izakomeza kubyihanganira; iraje ishireho iherezo ubutegetsi bwayo.”
Nyuma y’uko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zirashe ibisasu bikica abaturage mu gace ka Nyongera, ikinyamakuru cyitwa “Veritasinfor,” cyatangaje ko leta ya Kinshasa irihafi kugaba ibitero ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda(RDF), biherereye i Rubavu, mu m’Ajyepfo y’i Gihugu c’u Rwanda.
Ibi bikaba bisa nibyo Perezida Félix Tshisekedi, akunze kuvuga ko azarasa i Kigali y’icaye i Goma k’u murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bruce Bahanda.