
Umutwe wa Red Tabara, ugamije gushiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa Bujumbura, uri kwisonga mu bya tumye leta ya Bujumbura ifata icyemezo cyihuse cyo gufunga imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi.
Mu ijambo risoza umwaka w’2023, perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, yagejeje ku baturage baturiye i Gihugu c’u Burundi, yashinje Kigali gufasha no gucumbikira Inyeshamba za Red Tabara.
Yagize ati: “Ntako tutagira ngo tubane neza n’u Rwanda ariko twaje gusanga u Rwanda rudehenda . U Rwanda ru cyumbikiye Red Tabara kandi rufasha uy’u mutwe uzwiho kw’ica abaturage b’u Burundi.”
Nyuma y’ijambo rya Evariste Ndayishimiye, tariki ya 11/01/2024, leta y’igihugu cye yafashe ingingo y’ihuse yogufunga imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi. Gusa Guverinoma ya Kigali yatangaje ko ibabajwe nibyo u Burundi bwakoze byo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi ko kandi ibyo bakoze binyuranye n’amategeko agenga umuryango w’Afrika y’iburasirazuba (EAC).
Aharero twahisemo ku babwira Red Tabara uko yabayeho nicyo igamije?
Red Tabara ni umutwe w’inyeshamba ugizwe n’Abarundi badashigikira imiyoborere y’i Shyaka riri k’ubutegetsi mu Burundi rya CND FDD.
Uy’u mutwe wabayeho k’uva mu mwaka w’2011, wavutse witwa Fronabu Tabara, igitero cya mbere uyu mutwe wagabye mu Burundi hari mu mwaka w’2014, ikigaba mu Ntara ya Cibitoki. Iki gitero wa kigabye uva muri RDC.
Gusa n’ubwo perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye ahuza abashatse guhirika u butegetsi bw’u Burundi na Red Tabara, ariko sibyo kuko umusirikare washatse guhirika ubutegetsi bw’u Burundi ari Gen Godfroid Niyombare.
Ahagana mu mwaka w’2017 uy’u mutwe waje gukomera wongera gukora ibindi bitero mu Burundi uvuye mu mu misozi ya teritware ya Uvira, Fizi na Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Gusa waje ku rwanya Abanyekongo ba Banyamulenge baturiye Rurambo, Minembwe na Mibunda ndetse na Bibogobogo, uza no gusenyera Abanyamulenge ahanini mu Rurambo na Mibunda.
Nyuma y’ubu ahagana mu mwaka w’2021 ubwabo abagize uyu mutwe baje kugira umundyane basubiranamo bapfa ibya moko ari nabyo byasize uwari umuyobozi mukuru w’igisirikare mu mutwe wa Red Tabara yirukanwe atsimburwa na Jean Claude Nibigira bakunze kwita Bayaga. Ibikorwa bya operasiyo bihabwa Nicholas Niyukuri Alias wari waramamaye kw’izina rya Gisiga, mugihe Reveriyano waje kwicirwa hamwe na Gisiga bazira kuba bashaka guhindura umutwe wa Red Tabara we yari yarahawe inshingano zo kugenzura ibikoresho by’agisirikare byose mu mutwe wa Red Tabara.
Gusa urupfu rwa Nicholas Niyukuri Alias Gisiga n’u rwa Reveriyano ntiruvugwaho rumwe kuko hari amakuru amwe avugako boba barazize ko ari Abatutsi.
Bikaba bizwiko uy’u mutwe washinzwe na Alexis Sindihije uherereye mu Gihugu c’u Bubiligi.
Bruce Bahanda.