Umutwe wa Red Tabara, wa teguje Ingabo z’u Burundi ku zikubita bidasubirwaho.
Ni bikubiye mu itangazo uyu mutwe wa Red Tabara washyize hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 29/08/2024, aho iryo tangazo ritanga impuruza ku ngabo z’u Burundi zikorana na Wazalendo na FDLR kubakubita ahababaza.
Muri iryo tangazo umutwe wa Red Tabara wasohoye, uvuga ko ufite amakuru wakuye ahantu hizewe abemeza ko ingabo z’u Burundi n’abafatanya bikorwa bazo bamaze iminsi bisuganya mu duce twa Masango, Magunda no mu bindi bice byo muri Secteur ya Itombwe muri teritware ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu rwego rwo kugira ngo bawugabeho ibitero.
Itangazo rikomeza rivuga riti: “Red Tabara iramenyesha rubanda ko imirwano ikoresheje ingufu zose, igakoma mu nkokora iki gisirikare n’abafatanya bikorwa bacyo bazatsindwa nk’uko byabagendekeye mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka.”
Uyu mutwe wa Red Tabara wanaboneyeho kumenyesha ko ibyo urwanira harimo guharanira ko iterabwaba Abarundi babayemo ryacika, ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha ndetse no gusaba imishyikirano igamije gutuma mu Burundi haba amatora aciye muri demokarasi, mu mucyo , ubwisanzure kandi abaturage bose bagahabwa amahirwe angana.
Uyu mutwe wa Red Tabara, washimangiye ibi uvuga ko mu gihe ibi byose bizaba bitaragerwaho, abarwanyi bayo batazigera na rimwe bashyira imbunda hasi.
MCN.