Umutwe wa Wazalendo Uravugwaho Kwica Abaturage mu Kibaya cya Rusizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo
Amakuru aturuka mu kibaya cya Rusizi, muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko hari igitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro bo mu mutwe wa Wazalendo, kigahitana abaturage b’inzirakarengane bari mu modoka y’abagenzi.
Nk’uko ayo makuru abivuga, igitero cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 20/12/2025, ubwo imodoka yavaga mu mujyi wa Uvira yerekeza ku isoko riri mu bice bigize ikibaya cya Rusizi yategekwaga guhagarara n’abantu bitwaje intwaro baturutse mu misozi ikikije ako gace.
Umwe mu batanze ubuhamya yagize ati: “Igihe imodoka yageraga mu gace ka Kiliba, yahagaritswe n’abantu bivugwa ko ari Wazalendo. Bakimara kuyihagarika, bahise batangira kurasa abari bayirimo.”
Iyo mirwano yahise ituma abantu batandukanye bakomereka bikabije, mu gihe abandi bahise bitaba Imana. Nyuma y’ayo masasu, abo bagabye igitero bivugwa ko basahuye ibyari muri iyo modoka, birimo amafaranga y’abagenzi n’ibindi bintu by’agaciro, mbere yo guhunga berekeza mu misozi.
Iki gikorwa cyongeye kugaragaza umutekano muke ukomeje kwiyongera mu bice bimwe na bimwe bya Kivu y’Amajyepfo, aho abaturage bakomeje kuba mu bwoba bukabije, cyane cyane mu ngendo zikorwa hagati y’imijyi n’ibice by’icyaro.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano ntiziratangaza umubare nyawo w’abahitanywe n’iki gitero, ndetse nta tangazo ryemeza cyangwa rihakana iri sanganya riratangwa ku mugaragaro. Abaturage bo basaba Leta n’inzego zishinzwe umutekano kongera imbaraga mu kurinda ubuzima n’imitungo by’abasivili, no gukurikirana ababigizemo uruhare kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.






