Umutwe w’iterabwoba w’Aba-Houthis umaze igihe ushotora ibihugu by’ibihangange, warashe ubwato bw’intambara bwa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma y’iminsi mike hari undi mutwe wari wagabye igitero cy’indege ku ngabo z’iki gihugu, icyo gitero gisiga gihitanye abasirikare batanu bacyo.
Ibiro ntara makuru bya Bongereza bya Reuters byashize inkuru hanze ivuga ko uriya mutwe uterwa inkunga na leta ya Iran ihora mu makimbirane na leta Zunze Ubumwe z’Amerika . Nyuma uriya mutwe waje kwigamba kurasa ubwato bw’Amerika.
Ay’amakuru kandi yaje kwemezwa n’igisirikare cy’Amerika ki rwanira mu mazi, aho cyatangaje ko ubwato bwabo ko bwa gabweho igitero n’umutwe w’Aba-Houthis, ariko batangaza ko nta muntu wahasize ubuzima ngo kuko bahise bapfubya ibisasu byarashwe ku bwato bwabo bw’intambara.
Gusa umutwe waba-Houthis wo watangaje ko wagabye icyo gitero ku bwato bw’intambara bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu rwego rwo kwifatanya n’Abanya-Palestine bakomeje gusiga ubuzima mu Ntara ya Gaza kubera Intarambara ihanganishije Israel n’umutwe w’iterabwoba wa Hamas.
Uy’u mutwe w’iterabwoba urwanya kandi ubutegetsi bwa Yemen wagabye iki gitero mu rwego rwo kwigaragambya kuri Israel ikomeje guhitana ubuzima bw’abasivile nk’uko bo ba bivuga.
Bruce Bahanda.