
Muntara ya Ituri, abarenga 20 nibo bapfuye mugitero cabantu bagabweho numutwe wa Cdeco. Iyi ntara ya Ituri, izwiho kuba ar’Intara itunze izahabu ninshi muri Congo yamajaruguru ugana iburasirazuba. Nkuko byavuzwe na Stephan Dujarric umuvugizi wumunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres, muri New-York yagizati :“Umutwe witwaje intwaro wa Codeko, wishe abaturage barenze 20 unatwika amazu menshi cane yabo. Nanone uyu mutwe winyeshaba ukaba waranangirije ibitaro bitandukanye muri Territoire ya Djugu.” CODEKO n’umutwe witera bwoba, ugizwe nabantu ibihumbi byinshi byabagabo bihuje bafite intego yokurinda ubwoko bwabo bwaba Lendu, bikavugwa ko bakunze kwibasira ubwoko bwaba Hema ndetse ningabo za leta ziri muri ITURI . Umuhuza bikorwa wa société civile Dieudonné Lossa muri Ituri, yavuzeko kucumweru tariki 12.02.2023, umutwe wa Codeko wagabye igitero incuro zibiri. aho babanje gutera mumihana itatu bica abantu 9 bajana n’Ihene zigera kuri 32, bagorobereje mumuhana wa Mongbwalu bahica abantu 12 . Stephan Dujarric yongeye kuvugako haribindi bitero byagabwe muriyintara ya Ituri mumihana ibiri muminsi ishize ninyeshamba za ADF bikaba byarahitanye abarenga 12. Iyintambara iri hagati yaba Hema naba Lendu yasubukuwe kuva 2017 yatumye abarenga million 1.5 zabantu zihunga, abandi babarigwa mubihumbi amagana bamaze kwicwa bazira ibitero bizingiye mwivangura moko.