Umuvugabutumwa Wakiriwe mu Rurambo Yahumurije Abanyamulenge, Abizeza Iherezo ry’Intambara imaze Igihe Ibashegesha
Mu gihe umutekano ukomeje kuba muke mu misozi miremire y’i Mulenge, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14/03/2026 abaturage b’Abanyamulenge batuye mu gace ka Rurambo, muri teritwari ya Uvira, bakiriye umuvugabutumwa uzwi mu karere k’Ibiyaga Bigari, waje kubagezaho ubutumwa bw’ihumure n’icyizere.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko uwo muvugabutumwa witwa Alice yakiriwe n’abaturage benshi mu muhana wa Gahororo, aho yababwirije ubutumwa bugamije kubakomeza umutima mu bihe bikomeye barimo. Mu ijambo rye, yabwiye abaturage ko nubwo ibibazo by’umutekano bikomeje kubugariza, hari icyizere ko ibihe byiza biri hafi kugera.
Umwe mu baturage bari mu bamwakiriye yabwiye itangazamakuru rya Minembwe Capital News ati:
“Uyu munsi i Gahororo twakiriye umuvugabutumwa Alice. Yatuzaniye ubutumwa bwo kuduhumuriza, atubwira ko Imana igiye kugeza Abanyamulenge ku byiza.”
Yakomeje avuga ko uwo muvugabutumwa yasabye abaturage gukomeza kwihangana no gukomeza kwizera ejo hazaza heza.
“Yatubwiye ko tugomba kwitegura ibyiza biri imbere ndetse no kwitegura intsinzi.”
Ubutumwa bw’ihumure bw’uwo muvugabutumwa buje mu gihe Abanyamulenge batuye mu misozi y’i Mulenge bavuga ko bamaze imyaka irenga icumi bahura n’ibibazo bikomeye by’umutekano. Akarere ka Minembwe, Bijombo, Rurambo n’ahandi mu misozi miremire ya teritwari za Uvira, Fizi na Mwenga kamaze igihe karangwa n’ibitero n’imirwano.
Abaturage bavuga ko ibitero bibagabwaho bikorwa n’ingabo za Leta ya Kinshasa, ingabo z’u Burundi zishinjwa gukorana na zo mu bikorwa bya gisirikare, umutwe wa Wazalendo, abarwanyi ba FDLR ndetse n’abacanshuro. Iyi mirwano yatumye abaturage benshi bava mu byabo, imihana igatwikwa, ndetse ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bigahungabana.
Nubwo hatanzwe ubutumwa bw’ihumure, amakuru yizewe twakiriye avuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu, indege zitagira abapilote (drones) z’igisirikare cya FARDC zateye ibisasu mu bice bitandukanye byo muri Minembwe. Ibyo bisasu ngo byaguye mu misozi no mu mashyamba hafi y’aho abaturage batuye, ariko amakuru y’ibanze agaragaza ko nta baturage bahaburiye ubuzima.
Nubwo abaturage bakomeje guhangayikishwa n’umutekano muke umaze igihe mu misozi y’i Mulenge, ubutumwa bw’ihumure bwatanzwe n’uwo muvugabutumwa bwazamuye icyizere mu baturage bamwe, bavuga ko bifuza kubona amahoro arambye n’ituze mu karere kabo.
Abasesenguzi b’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo bakomeza kugaragaza ko amahoro arambye muri aka karere azasaba ibiganiro bya politiki, guhagarika imirwano, ndetse no gukemura mu buryo burambye ibibazo by’amoko n’ubutaka bimaze igihe biremereye abaturage bahatuye.
Ku baturage benshi b’Abanyamulenge batuye muri aka gace, icyizere cyo kubona amahoro kiracyari cyo cyonyine kibafasha gukomeza kubaho mu bihe bikomeye by’intambara n’ihungabana ry’umutekano.





