
Ingabo za leta y’Ikinshasa (FARDC), zigambye ko zahaye isomo M23.
Umuvugizi wa Governor w’intara ya Kivu yamajyaruguru mubya Gisirikare, Lt Col Ndjiki Kaiko, ubwo yaganiraga nab’anyamakuru bama Radio atandukanye yo muri Goma, yababwiye ko uyumunsi batanze isomo kumutwe wa M23.
Yagize ati: “Igisirikare ca Leta y’Ikinshasa (FARDC), gifite uburenganzira bwokurinda umutekano wabo nabaturage ndetse n’uwigihugu muri rusange nokurinda ko hagira ikibangamira abaturage babo, nimurubwo buryo byatumye duha isomo abarwanyi ba M23.”
Ikindi Lt Col Ndjiki Kaiko, yabwiye itangaza makuru yavuze ko “Abarwanyi ba M23 banze kubahiriza amasezerano y’iLuanda, yoguhagarika intambara, ibi biri mubyatumye tubagabaho ibitero byabahaye amasomo.”
Nubwo Lt Colonel Ndjiki Kaiko, yigambye ko bahaye Isomo abarwanyi ba M23, ariko ntagace nakamwe yigeze avuga bambuye M23, mugihe M23 yo ikomeje kwambura ingabo za leta y’Ikinshasa nabafatanya bikorwa babo aribo Abacanshuro FDLR ndetse n’a Maimai Nyatura ibice byinshi.
M23 nayo ikomeje kurega leta y’Ikinshasa ko ingabo zabo zirimugukoresha imbunda zikomeye ndetse n’indege mukurasa ibice bituwemo nabaturage nka Kishishe, Kabati, King, Kirorirwe, Burungu na Ruvunda.