Kwica abanyabyaha niyo mahitamo ya Guverinema ya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni byatangajwe n’umuvugizi wa leta ya Kinshasa, bwana Patrick Muyaya, atangaza ko kwica abahimijwe ibyaha ari yo mahitamo yonyine yo tuma kwica abaturage bihagarara muri RDC.
Ubutegetsi bwa Kinshasa bwa fashe iki cyemezo cyo gusubizaho ishyirwa mu bikorwa ry’i gihano cy’u rupfu cyari cyarasubitswe mu 2003, bitewe n’impamvu zirimo ubwiyongere bw’i byaha birimo ubugambanyi, by’u mwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ahakomeje kubera intambara.
Iki cyemezo cya maganwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irimo Amnesty International, umuryango w’u bumwe bw’u Burayi n’ibihugu nk’u Bwongereza, Canada n’u Busuwisi,bisobanura ko igihano cy’urupfu kibuza uburenganzira rusange bwo kubaho.
Ibi nibyo Patrick Muyaya yagarutseho mu kiganiro yakoranye n’abanyamakuru i Kinshasa, Muyaya yasobanuye ko iki gihano cyari cyarasubitswe ku butegetsi bwa perezida Joseph Kabila, gisubizwaho hashingiwe ku cyifuzo cya perezida Félix Tshisekedi.
Maze Patrick Muyaya atangaza ko “nta yandi mahitamo bakoresha ku bugambanyi bukomeje mu bikorwa byo kurwanya umwanzi.”
Asobanura ko abazaja bahamwa ni byaha birimo ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu n’abo bazajya bakatirwa igihano cy’urupfu, kandi bicwe, bitandukanye n’uko byari bisanzwe, kuko ngo bigira ingaruka ku gihugu.”
Uhagarariye minisiteri y’ubutabera muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Rose Mutombo, mu Cyumweru gishize, yamenyesheje inkiko zose n’ubugenzuzi bukuru bw’i gisirikare iki cyemezo cya leta ya perezida Félix Tshisekedi, kugira ngo batangire bagikoreshe.
MCN.
Ese kunyereza no gukoresha nabi umutungo wa leta ya repubulika iharanira demokarasi ya Congo bitandukaniye he?
Ko Tchilombo ari k’umwanya wa mbere mu bakoresha nabi umutungo wa leta ya DRC.