Muyaya Patrick, umuvugizi wa RDC yatangaje ko Igihugu cye gitegereje ko u Bufaransa butanga ibihano ku Rwanda.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 08.06.2023, saa 10:47Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Bwana Patrick Muyaya, umuvugizi wa leta ya Republika ya Democrasi ya Congo, yatangaje ko igihugu cye gitegereje kubona President Emmanuel Macron, nigihugu cye bafatira leta ya Kigali ibihano, ngo kuko Kigali ikomeje guha ubufasha umutwe witwaje imbunda wa M23, bakaba barwanira Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo. N’intambara yubuye mumpera z’umwaka wa 2021.
Ibi byacyiye mukiganiro Patrick Muyaya, yagiranye nitangaza makuru rya Le Point. Ubwo bari mukiganiro bwana Muyaya yasobanuye avuga ngo: “N’ubwo hafashwe imyanzuro ya Luanda na Nairobi, raporo z’urwego z’ubutasi bwa RDC zigaragaza ko Kigali, ikomeje guha ubufasha umutwe wa M23 muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.”
Umunyamakuru nawe yamuteye ikibazo amubaza ati: Mugihe leta y’u Rwanda itahagarika ubushotoranyi utekereza ko amahanga arimo u Bufaransa yafatira ibihano leta ya Kigali ? Muyaya yahise asubiza avuga ati: “Mubyo President Emmanuel Macron yasezeranije Ubutegetsi bwa RDC ubwo yagiriraga uruzinduko i Kinshasa harimoko bazarufatira ibihano kandi ibi yabivugiye mu ruhame.”
Umunyamakuru wa Le Point yongeraho amutera ikibazo ati: Nonese wizera amagambo Macron yavuze? Muyaya ati: “Kuri twebwe, ikibazo si ukubyizera cyangwa kutabyizera. President Macron yashyizeho amabwiriza kandi natubahirizwa, hazafatwa izindi ngamba. Kuba yafata ibihano biri mu maboko ye.”
Umuvugizi Patrick Muyaya, wa leta ya Republika ya Democrasi ya Congo, yakomeje abwira umunyamakuru wa Le Point, agira ati :”Nubwo ibihano bitafatitwa abatera inkunga umutwe wa M23, igihugu cyonyine cya RDC cya kwishakira ibisubizo.”
Muyaya akomeza ati: “Ariko ukuri guhari ni uko, kuri twebwe, igisubizo kirambye kiva muri twe. Ni yo mpamvu turi kubaka igisirikare cyacu. Twemeje itegeko ry’igenamigambi, twashyizeho politiki y’igisirikare, bivuze ko uyu munsi duhanze amaso ahazaza, twizeye ko igisirikare cyacu kizakomera.”
Umunyamakuru wa Le Point arabaza kandi : Ariko se umubano wa Republika ya Democrasi ya Congo n’u Rwanda mubona uzongera kuba mwiza?
Muyaya ati: “Imishikirano y’impande zombi yabaho gusa mu gihe u Rwanda rwahagarika gufasha umutwe wa M23 kandi rugakura ingabo zarwo kubutaka bw’aCongo, mugihe bitakorwa gutyo tuzakomeza kuba abanzi.”
Gusa leta ya Kigali, ibi ibitera utwatsi ntiyemeranya na rimwe n’aya makuru ava mu butasi bwa Congo Kinshasa. Kigali ivuga ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose iha M23, kandi ko nta ngabo zarwo ziri kubutaka bw’aCongo Kinshasa.
Kigali ikomeza igaragaza ko ibi birego ari urwitwazo rw’ubutegetsi bubi, bwananiwe gukora inshingano yabwo yo gushakira amahoro n’umutekano ubusugire bw’igihugu cyabo.
Ibihugu nk’u Bufaransa na byo byemeza ko u Rwanda rufasha M23, kandi ko rufite ingabo muri RDC. Ariko rwo ruvuga ko haba hirengagijwe ukuri ku mpamvu yatumye abarwanyi b’uyu mutwe begura intwaro, zishamikiye ku ngaruka mbi z’amateka y’akarere kuva mu gihe cy’ubukoloni.