Umuvugizi wa RDC yagize icyavuga ku byo kurandura FDLR.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa, Patrick Muyaya yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zigomba kurandura byanze bikunze umutwe wa FDLR, ngo kuko biri mumpamvu u Rwanda rugaragaza, bityo bigatuma ingabo zarwo ziguma ku butaka bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ibyo RDC ishinja Kigali by’uko ingabo zayo ziba muri iki gihugu cyabo, Kigali irabihakana.
Ibintu bibiri bigize amasezerano y’amahoro ya Luanda ni ugusenya FDLR n’u Rwanda rugahagarika ingamba zashyizeho z’ubwirinzi.
Gusa ibyo abasesenguzi benshi bo muri RDC basobanura ku ngingo ya kabiri ijanye n’uko u Rwanda ruzavanaho ingamba zashyizweho z’ubwirinzi, bavuga ko ari ukuvana ingabo zarwo ku butaka bwa RDC.
Mu kiganiro umuvugizi wa RDC, Patrick Muyaya yahaye itangaza makuru, yavuze ko mu biganiro byabereye i Luanda ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru dusoje, u ruhande rwa Leta ya Kinshasa rwahagaze ku gukorera icyarimwe biriya bikorwa bibiri.
Yagize ati: “Dutegereje ko umuhuza aduha gahunda y’ibikorwa izatuma ibyemejwe n’impande zombi bijya mu bikorwa, ari byo gusenya FDLR no gucyura ingabo z’u Rwanda.”
Inama ya 5 y’abaminisitiri b’ubanyi n’amahanga yo ku wa Gatandatu, nanone yasabye umuhuza gutegura umushinga w’ibyakorwa mu gushyira mu ngiro ziriya ngingo, maze inzobere zikazaterana tariki ya 30/10/2024 kugira ngo zigeze kuri uwo mushinga w’ubuhuza, nk’uko biri mu byumvikanyweho ku wa Gatandatu.
Nyuma aba baminisitiri bazongera baterane ku itariki izagenwa kugira ngo bige kuri raporo y’inzobere ku byo zizaba zabonye ku mushinga w’ibikorwa watanzwe n’umuhuza. Biteza ko abaminisitiri b’ubabanye n’amahanga nibiyemeza, nyuma abakuru b’ibihugu byombi na Angola bazasinya amasezerano y’amahoro agomba gushyirwa mu bikorwa.
Muyaya yanahamirije abanyamakuru ko iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyiteguye gusenya burundu umutwe wa FDLR kandi ko iki gihugu cye cyiteguye gukuraho impamvu zose zitangwa na leta ya Kigali.
U Rwanda ruvuga ko umutwe wa FDLR ari umutwe w’iterabwoba kandi ko wakoze jenoside mu Rwanda mu 1994. U Rwanda kandi rushinja RDC gukorana byahafi n’uyu mutwe wa FDLR nubwo yo ibihakana.
MCN.