Umuvugizi w’Igisirikare ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, mu Ntara ya Kivu Yaruguru, yakuriye inzira ku murima abatekereza ko umutwe wa M23 uzigarurira teritwari ya Nyiragongo n’Umujyi wa Goma.
Iy’inkuru dukesha Radio Okapi, yavuze ko Lt.Col Ndjike Guillaume Kaiko yatangaje ko u mutwe wa M23 udateze kubatsinda ngubavane muri Nyiragongo kandi ko uzatsindwa mu bihe bya vuba.
Uyu musirikare avuga ko batazemerera umutwe wa M23 n’ingabo z’u Rwanda gufata ibirindiro bya FARDC nk’uko bimeze muri Kibumba, iherereye mu Majy’Aruguru ya Nyiragongo.
Yagize ati ” Turabizeza kandi dufata uyu mwanya kugira ngo twizeze abaturage ko FARDC itazemerera ingabo z’u Rwanda zikorera muri M23 kugerageza gufata ibirindiro bya FARDC nk’uko bimeze muri Kibumba.”
Ingabo za Congo zikomeje ibikorwa byo gusuka ibisasu biremereye ku mutwe wa M23 ari nako bihitana abasivili b’inzirakarengane.
FARDC ivuga ko iri guhasha umutwe wa M23 n’ingabo z’u Rwanda ngo bafite umugambi wo gufata umujyi wa Goma.
Umutwe wa M23 ukomeje kugaragaza ko wubahirije ubusabe bw’abakuru b’ibihugu byo mu Karere bwo guhagarika imirwano, ariko ingabo za Leta zikaba zikomeje kubagabaho ibitero.
Ibi abivuze mugihe imirwano imaze iminsi itatu ntaguhangana kubaye hagati ya M23 n’ingabo za RDC. Gusa amakuru yizewe nuko M23 igenzura ibice byose byo muri Groupemant ya Kibumba na Buhumba kugeza kuri Trois entenne, hafi y’u Mujyi wa Goma.
By Bruce Bahanda.