
Igisirikare c’u Burundi cyahakanye ko kitigeze kigirana ubufanye ubwari bwo bwose n’u mutwe w’itwaje Imbunda ukorana n’Ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo ariwo Wazalendo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ahakomeje kubera imirwano hagati ya M23 n’ingabo za RDC nabafasha babo.
Zir’iya Ngabo z’u Burundi zoherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, n’u muryango wa Afrika y’iburasizuba (EAC) kugira bagarure amahoro n’umutekano muribyo bice.
Uku guhakana kw’ingabo z’u Burundi gusubiza amakuru aheruka gutangazwa n’ubuyobozi bwa M23 ko ingabo z’u Burundi zifatanya na Wazalendo na FDLR k’urugamba rukomeje kubica bigacika M’uburasirazuba bw’iki gihugu ca RDC, nimugihe kandi kuri uyu wa Kabiri, tariki 07/11/2023, uriya mutwe wa M23 werekanye bamwe mubasirikare b’u Burundi bafatiwe k’urugamba .
Colonel Floribert Biyereke, umuvugizi w’ingabo z’Uburundi, ahakana ay’amakuru agira ati: “Amakuru banyujije kuri tereviziyo y’u Rwanda RTV, ashinja ingabo z’u Burundi zoherejwe mu Majy’Aruguru ya Kivu ko zikorana n’imitwe yitwaje imbunda, ko kandi tubatoza ngo tukabaha imbunda, rero ayomakuru n’ibinyoma.”
Uy’u muvugizi w’igisirikare c’u Burundi, yakomeje avuga ati: “Ayamagambo arasebanya n’igitutsi gikomeye mukarere no mumahanga.”
Colonel Floribert Biyereke yashimangiye ati: “Abasirikare b’Abarundi ntabwo bigeze bakorana n’umutwe witwaje imbunda wa Wazalendo kandi ntibazabikora.”
Ibi bibaye mugihe hari amakuru avuga ko itsinda ry’Abasirikare Barundi bar’ i Kitshanga kobataye i kambi bahoragamo muribyo bice nyuma y’uko babwiwe ko umutwe wa M23 kowaba ugiye kubagabaho ibitero.
Zir’iya Ngabo z’u Burundi zari muri ako gace bahita bazingura barahunga ntarusasu ruvuze nk’uko byavuzwe kuva kuri uyu wa Gatatu.
By Bruce Bahanda.