Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda yise umuvugizi wa FDLR uzwi kw’izina rya Jule Mulumba, umunyakinyoma.
N’i bikubiye mu itangazo igisirikare cya UPDF bashize hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 15/02/2024. Ir’itangazo rya shizweho umukono n’umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig Gen Felix M Kulayigye.
Nk’uko iryo tangazo ribivuga, rya maganye inkuru iheruka gushirwa hanze n’u muvugizi wa FDLR witwa Jule Mulumba, usanzwe ari nshuti na perezida Félix Tshisekedi, aho yatangaje ko ingabo za Uganda ko ziri muri Rutsuru, yerekana na ‘mashusho y’ibibunda by’ingabo za UPDF bigaragaza ko biri mu bice byo muri teritware ya Rutsuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.’
Nyuma y’uko Jule Mulumba atanze ayo makuru, ibinyamakuru byinshi byasamiye iyo nkuru hejuru maze batangira kuyamamaza ko Uganda ifasha M23.
Aha rero niho umuvugizi w’igisirikare cya Uganda yahise asohora itangazo agaragaza ko ariya mashusho abanyamakuru ba RDC bari kwerekana y’i bibunda by’i bifaru by’igisirikare cya UPDF ko atari aya vuba aha, ko ahubwo yafashwe ubwo ingabo z’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba ( EACRF) zari mu butumwa bwo kugarukana amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, umwaka ushize wa 2023.
Yagize ati: “Iriya photo mu bona yafashwe igihe twari mu butumwa bwa EACRF muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ati ibyo sibyo ntabwo turi muri Rutsuru.”
Yakomeje agira ati: “Uyu Mulumba usanzwe ari umuvugizi wa FDLR, atewe ipfunwe n’uko umutwe abereye umuvugizi na Wazalendo bari kuraswa nabi na M23, rero bari guhimba ibinyoma.”
Bruce Bahanda.