Umuvugizi w’u Rwanda, w’ungirije Alain Mukuralinda, yongeye guhumuriza abaturage b’igihugu cye, ku biheruka gutangazwa na Tshisekedi Félix, wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ko azarasa i bisasu ari i Goma, bikagwa i Kigali, ku murwa mukuru w’igihugu c’u Rwanda.
Ubwo Perezida Félix Tshisekedi, yiyamamazaga hagati mu kwezi kwa Cumi numwe (11) n’ukwezi kwa Cumi nabiri (12), uy’u mwaka w’2023, yavuze ko azarasa i Kigali y’icaye i Goma, yagize ati: “Ngiye gusaba Inteko ishinga mategeko ya RDC, banemerere nshore intambara k’u Rwanda, tuzarasa i Kigali twicaye i Goma. Icyo gihe perezida w’u Rwanda, azarara kure n’urugo rwe iyo mw’Ishamba.”
Mukaralinda, mu kiganiro yahaye Mama urwagasabo, yavuze ko bitabaye ubwambere Tshisekedi avuga ayomagambo,ko ahubwo ahorana amagambo y’ibikangisho.
Yanagaragaje ko igihugu cya RDC gihora gishotora u Rwanda, aho yavuze ku bitero bya RUD-URUNANA yagabye mu Kinigi, mu 2019, ibisasu FARDC na FDLR, bateye inshuro z’itatu, barasa k’u butaka bw’u Rwanda, Indege z’intambara zom’ubwoko bwa SUKHOÏ-25, za FARDC kozigeze no kuvogera ikirere c’u Rwanda nazo inshuro z’itatu.
Umuvugizi w’u Rwanda, abwira abaturage b’u Rwanda ko ibyo byose biba ubusugire bw’u Rwanda burinzwe ko arinayo mpamvu bitakomeje.
Ibyuko ingabo za Tshisekedi zorasa i Kigali zicyaye i Goma, Alain Mukuralinda, yavuze ko bitapfa kuba kuko u Rwanda rufite za Radar zitanga amakuru mbere y’igihe.
Ati: “Kubera iki se igisasu cya kwambuka ki kava i Goma, kikarenga Musanze na Rulindo abantu barebera? Nta masasu ahanura ayandi se? Hari amasasu ahanura ayandi kandi nicyo yagenewe.”
Yunzemo kandi ati: “Ubwo urumva isasu ryava i Goma rikaza rikagwa i Kigali,? Nta Radar se ziba hano? Nta byuma bishinzwe kurinda ikirere c’u Rwanda?”
Alain Mukuralinda, yasoje abwira Abanyarwanda muri rusange ko u Rwanda rufite ibikoresho bihagije ko kandi bifasha igisirikare c’u Rwanda kurinda no kuzuza inshingano zabo.
Mukuralinda, yaherukaga kandi gutanga ikiganiro avuga ko ibyo Tshisekedi akunze kuvuga y’iyamamaza ahanini abashaka amajwi y’aba mutora ariko ko kandi ibyavuga aribintu Congo igize igihe yarabipanze kurasa u Rwanda ariko avuga ko u Rwanda ruri maso.
Bruce Bahanda.
Comments 1