Umuvugizi wa M23, w’ungirije mubyapolitike, Canisius Munyarugero, yahamije ko abasirikare b’Abarundi bafatiwe ku rugamba bazasubizwa igihugu cyabo mu bwumvikane.
Nimu kiganiro yahaye channel ya YouTube, PNInfo Rwanda, Canisius Munyarugero yavuze ko ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, zidakozwa kurangiza intambara biciye mubiganiro ahubwo ko bahisemo “kwatsa umuriro bakoresheje indege z’intambara n’amabombe.”
Yanzemo ko M23 yiyemeje guhagarara ikarinda abaturage, cyane muri teritwari ya Nyiragongo ahamaze iminsi haraswa ibi bombe mubaturage.
Ku bijyanye no kuba inyeshyamba za M23 zisabwa gusubira inyuma, Munyarugero avuga ko gutegeka bitajyanye n’amasezerano kuko, amasezerano ari ubwumvikane kandi bushingiye ku biganiro.
Munyarugero kandi avuga ko kuba Leta ivuga ko itakwicarana na M23, kuko itababonamo ububasha ariko ngo si byo kuko ububasha bwo gutsinda ngo barabufite, ahubwo kuganira bubashe ibihugu bya Afrika y’iburasirazuba.
Ati “Nyuma yaho Leta ya Kinshasa yaducanyeho umuriro, ariko reka uwo muriro reka tuwuboteshe, reka bawote… Barawota se ko baza no kuwotesha umugongo.”
Yavuze ko umujyi wa Goma ari uwabo, kandi ari iwabo, ariko ngo icyihutirwa si ukuwufata, kuko M23 ishyize imbere ibiganiro.
Ku bijyanye n’ingabo z’Abarundi zafashwe, Munyarugerero avuga ko bahari kandi ubishaka yajya kubasura.
Ati “Mu mubare barenze umwe, bivuga ko ari benshi …Si babiri gusa..Ni benshi ubikube karindwi cyangwa ubikube 10, na bo bazagenda babara inkuru basanze ku Ntare za Sarambwe.”
Yavuze ko abafashwe ari bazima, kandi ngo basangira ibyo basanganye inyeshyamba za M23.
Ati “Ndagira ngo nkumenyeshe ko abo bafashwe bariho nkatwe, bararya nkatwe, baranywa nkatwe…ikizakurikira ni uko bazataha iwabo kandi neza mu mahoro, tuzabashikiriza Umuryango mpuzamahanga, nta we uzabakoraho.”
By Bruce Bahanda.