Umuyobozi mu idini rya Gatolika, Fulgence Muteba yasobanuye uburyo ubufatanye bwa Amerika na RDC bushobora kudindiza iterambere rya Congo.
Washington na Kinshasa byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bufatika hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), agamije kwihutisha imishinga ifatwa nk’ingenzi mu nganda, mu micungire y’itangwa ry’amabuye y’agaciro akenewe ku rwego mpuzamahanga, no guteza imbere ibikorwa remezo by’ibanze. Aya masezerano, yari asanzwe azwi nk’amasezerano y’amabuye y’agaciro”, ari mu bigize amasezerano ya Washington yashyizweho ku buyobozi bwa Donald Trump.
Nubwo Guverinoma ya RDC ivuga ko ubu bufatanye bugaragaza icyizere gikomeye hagati y’ibihugu byombi, ntibwumvikanyeho muri sosiyete sivile no mu byiciro bitandukanye bya politiki by’Abanyekongo. Abanenga ayo masezerano bavuga ko ashingiye ku nyungu z’igihe gito kandi ko ashobora gushyira mu kaga iterambere rirambye ry’igihugu.
Mu bayavuguruje by’umwihariko harimo Arkiyepiskopi wa Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga, Fulgence Muteba Mugalu, akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Abepisikopi Gatolika muri Congo (CENCO). Yatangaje ko ayo masezerano ari “uguhombya igihugu”, kuko ngo agamije kurengera inyungu z’ubutegetsi aho kurengera ejo hazaza h’igihugu n’abaturage bacyo.
Mu butumwa yagejeje ku bakirisitu mu misa ya Noheli yo ku wa Kane tariki ya 25/12/2025 i Lubumbashi, Arkiyepiskopi Muteba yagize ati:
“Ntibishoboka na gato kugurisha cyangwa gutanga ingwate y’amabuye y’agaciro y’igihugu cyose hagamijwe kurokora ubutegetsi cyangwa sisiteme ya politiki. Ibi bisobanuye gutatira iterambere ry’abaturage no kwambura amahirwe n’ibyishimo abazadukomokaho. Ese murabizi ko hasinywe amasezerano y’ikoreshwa ry’imyaka 99? Imyaka 99! Nyamara tuzi neza ko umutungo kamere utari uw’iteka. Ni gute twagurisha ejo hazaza h’igihugu mu gihe kingana gutyo?”
Yongeyeho ko afite impungenge ko RDC ishobora guhinduka ikibuga cy’ihangana ry’ibihangange by’isi, cyane cyane mu ntambara y’inyungu z’ubukungu hagati y’ibihugu by’iburengerazuba n’u Bushinwa, bikazishyurwa n’abaturage basanzwe ndetse n’abazabakomokaho.
Ku bwa Perezida wa CENCO, aya masezerano arimo kudahuza no kutaringaniza inyungu, kandi ashingiye ku byo yise “ubucuti bw’ibinyoma”. Yagize ati:
“Amasezerano menshi mwumva avugwa ni ay’ubucuti budahwitse, ay’ubufatanye butaringaniye, agamije kwigarurira umutungo kamere gusa. Ibi ni ubukoloni bushya — ubukoloni bw’ubukungu. Si muri RDC gusa, ahubwo no mu bindi bice bya Afurika, Amerika y’Epfo n’ahandi muri Aziya, aho abaturage babigiriramo ingaruka zikomeye.”
Yifashishije amagambo ya Papa Fransisiko yavugiye mu rugendo rwe rwa gishumba muri RDC hashize imyaka itatu, Arkiyepiskopi Muteba yibukije ko nyuma y’ubukoloni bwa politiki, hakurikiyeho ubukoloni bw’ubukungu burushaho gusesereza ibihugu bikennye. Papa Fransisiko yari yaravuze ko RDC, nubwo ikungahaye ku mutungo kamere, idashobora kuwungukiramo bihagije, bigatuma abaturage bayo baba nk’abanyamahanga ku butaka bwabo bwite.
Nk’uko bikubiye mu nyandiko y’ayo masezerano, RDC igomba gutanga, mu minsi 30 nyuma y’uko amasezerano atangiye gushyirwa mu bikorwa, urutonde rwa mbere rw’imishinga ifatwa nk’ingenzi mu guhindura ubukungu bw’igihugu. Iyo mishinga igamije guteza imbere imirimo, kongera agaciro ku bikorerwa imbere mu gihugu, guteza imbere ingufu n’ibikorwaremezo by’ubwikorezi, ndetse no gutuma umutekano urushaho kugaruka mu bice bikungahaye ku mabuye y’agaciro bikigaragaramo umutekano muke.
RDC izanatanga kandi, muri iyo minsi imwe, urutonde rw’imitungo y’amabuye y’agaciro n’ahagenewe ubushakashatsi yemerewe gushyirwa muri sisiteme, igamije imishinga ijyanye n’amabuye y’agaciro akenewe cyane n’izahabu. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizahabwa uburenganzira bwo guhabwa igitekerezo cya mbere ku mishinga yose.
Aya masezerano anagaragaza imishinga minini ifatwa nk’ingenzi, irimo gusana no guteza imbere umuhanda wa gari ya moshi uhuza RDC na Angola unyuze mu muyoboro wa Sakania–Lobito, witezweho koroshya iyoherezwa mu mahanga ry’umuringa, cobalt na zinc. Impande zombi zifuza ko iyi mishinga yakorwa mu bufatanye n’Angola, hifashishijwe inkunga za Leta n’iz’abikorera ku giti cyabo, by’umwihariko binyuze mu mabanki mpuzamahanga y’iterambere.
Mu gihe impaka zikomeje, ijwi rya Kiliziya Gatolika muri RDC rikomeje gusaba ko inyungu z’igihugu n’iz’abaturage zishyirwa imbere, kugira ngo umutungo kamere wa Congo ube isoko y’iterambere rirambye, aho kuba imbarutso yo gukomeza guhohotera ejo hazaza h’abazadukomokaho.






