Umuyobozi mukuru wa AFC yatangaje icyihutirwa ingabo ze zigiye gukora vuba aha.
Umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho (AFC), yatangaje ko ingabo ze zikomeza intambara kugeza zikuye perezida Felix Tshisekedi k’u butegetsi, ngo nubwo hari amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika hagati y’u Rwanda na Congo.
Hari mu kiganiro Corneille Nangaa yagiranye n’igitangaza makuru cy’Abongereza cyitwa The Telegraph, ubwo yavuganaga nacyo yagize ati: “Tugomba kugendera ku by’ifuzo by’abanegihugu. Bari fuza ko intambara ikomeza, bitavuze ko bayikunze, hubwo nuko bashaka ko Tshisekedi ava k’u butegetsi.”
Yakomeje avuga ko ibikorwa bya AFC/M23 bizakomeza, ahanini ku bijyanye no kurwanya ihuriro ry’ingabo za Congo kugeza abarwanyi be bazirukanye mu mujyi wa Kinshasa uzwi nk’umurwa mukuru w’iki gihugu cya RDC.
Yanashimangiye ibi avuga ko Abanye-Congo batifuza na gato kumva ngo hari ibiganiro by’imishikirano, ngo kuko bibasubiza inyuma kuvanaho ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Ati: “Ntabwo abaturage bashyigikiye ko twasubira inyuma cyangwa gutanga uduce twabohoje, oya. Gusa bo bifuza kumva ko Tshisekedi ibye byarangiye.”
Tariki ya 18/03/2025, perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi bahuriye i Doha muri Qatar bahujwe na Emir Sheikh Termin Bin. Mu mubonano waba bakuru bibihugu byombi, bemeje ko umwuka mubi hagati y’ubutegetsi bwabo n’intambara ibera mu Burasizuba bwa Congo bishyirwaho iherezo.
Ni mu gihe no ku itariki ya 25/04/2025 i Washington DC, u Rwanda na RDC bibinyujije kuba minisitiri w’ubanye n’amahanga babyo, basinyanye amasezerano y’amahoro hagati y’impande zombi ndetse kandi bemeza no gushakira hamwe icyagarura amahoro arambye mu Burasizuba bw’iki gihugu. Ni amasezerano yasinyiwe imbere ya minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Marco Rubio.
Hagataho, imirwano ikomeye hagati y’ihuriro ry’ingabo za Congo n’umutwe wa M23 irakomeje mu bice biherereye hafi n’ikibaya cya Rusizi muri Kivu y’Amajyepfo.
Iyi mirwano yatangiye mu mpera z’iki cyumweru gishize, ndetse uyu mutwe wa M23 wayigaruriyemo ibice byinshi birimo n’umujyi wa Kaziba n’utundi duce duherereye muri ibyo bice.