Umuyobozi ukomeye muri Leta ya Kigali yagize icyo avuga ku biganiro bigiye guhuza Kagame na Tshisekedi.
Minisitiri w’ubabanye n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, yemeje ko hateganyijwe ibiganiro bizahuza perezida w’iki gihugu, Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho yavuze ko bizabera i Luanda muri Angola.
Aya makuru nk’uko yagiye atangazwa kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru, ibiganiro bizahuza aba bakuru b’ibihugu byombi, u Rwanda na RDC bizaba ku itariki ya 15/12/2024.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro na kimwe mu bitangaza makuru bikorera mu Rwanda cya Igihe, acyemerera ko perezida w’u Rwanda n’uwa RDC biteganijwe ko bazahurira i Luanda mu biganiro bigamije amahoro.
Ni ibiganiro kandi byanemejwe na perezidansi ya Angola, aho iheruka gutangaza ko abaminisitiri b’ubabanye n’amahanga bamaze igihe bitabira ibiganiro by’i Luanda, na bo bazitabira ibi by’abakuru b’ibihugu.
Inama zo ku rwego rw’abaminisitiri, zimaze kuba, zibaye inshuro 6, ni mu gihe iheruka yabaye ku wa mbere w’icyumweru gishize, tariki ya 25/11/2024, yarangiye impande zombi zishyize umukono ku nyandiko y’umushinga uhuriweho wiswe CONOPS, ugamije kuzana amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iyi nyandiko yateguwe n’inzobere mu by’umutekano, ugaragaza uburyo umutwe wa FDLR uzarandurwa burundu, nk’uko byemejweho n’impande zombi.
Impande zombi kandi zemeranyije ko u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho, gusa u Rwanda rwagiye ruvuga kenshi ko rutazakuraho izo ngamba mu gihe RDC yaba itaratangira gushyira mu bikorwa umwanzuro wo kurwanya FDLR.
Nyuma y’ibi biganiro byemeranyijwemo iyi nyandiko, perezida João Lourenço wahawe inshingano z’ubuhuza n’umuryango wa Afrika yunze ubumwe, yahise agirana na perezida Paul Kagame ndetse na Félix Tshisekedi, ibiganiro byakozwe kuri telefone.
João Lourenço wa Angola ugiye kongera kuyobora ibiganiro bihuza perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’u wa RDC, Félix Tshisekedi, mu mezi make ashize uyu mwaka, yari yagiriye ingendo mu Rwanda no muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, aganira n’abagenzi be bombi muri buri gihugu.
Muri icyo gihe, Lourenço yaganiriye na Kagame ubwo yari yitabiriye umuhango w’irahira rye, bukeye bwaho, ahita yerekeza i Kinshasa; akiva muri ibi bihugu byombi, yavuze ko yashyikirije abakuru b’ibihugu byombi, “umushinga ufatika wazana amahoro arambye mu karere.”