Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Umuyobozi ukomeye muri Leta ya Kigali yagize icyo avuga ku biganiro bigiye guhuza Kagame na Tshisekedi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
December 4, 2024
in Regional Politics
0
Umuyobozi ukomeye muri Leta ya Kigali yagize icyo avuga ku biganiro bigiye guhuza Kagame na Tshisekedi.
88
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umuyobozi ukomeye muri Leta ya Kigali yagize icyo avuga ku biganiro bigiye guhuza Kagame na Tshisekedi.

You might also like

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Minisitiri w’ubabanye n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, yemeje ko hateganyijwe ibiganiro bizahuza perezida w’iki gihugu, Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho yavuze ko bizabera i Luanda muri Angola.

Aya makuru nk’uko yagiye atangazwa kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru, ibiganiro bizahuza aba bakuru b’ibihugu byombi, u Rwanda na RDC bizaba ku itariki ya 15/12/2024.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro na kimwe mu bitangaza makuru bikorera mu Rwanda cya Igihe, acyemerera ko perezida w’u Rwanda n’uwa RDC biteganijwe ko bazahurira i Luanda mu biganiro bigamije amahoro.

Ni ibiganiro kandi byanemejwe na perezidansi ya Angola, aho iheruka gutangaza ko abaminisitiri b’ubabanye n’amahanga bamaze igihe bitabira ibiganiro by’i Luanda, na bo bazitabira ibi by’abakuru b’ibihugu.

Inama zo ku rwego rw’abaminisitiri, zimaze kuba, zibaye inshuro 6, ni mu gihe iheruka yabaye ku wa mbere w’icyumweru gishize, tariki ya 25/11/2024, yarangiye impande zombi zishyize umukono ku nyandiko y’umushinga uhuriweho wiswe CONOPS, ugamije kuzana amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Iyi nyandiko yateguwe n’inzobere mu by’umutekano, ugaragaza uburyo umutwe wa FDLR uzarandurwa burundu, nk’uko byemejweho n’impande zombi.

Impande zombi kandi zemeranyije ko u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho, gusa u Rwanda rwagiye ruvuga kenshi ko rutazakuraho izo ngamba mu gihe RDC yaba itaratangira gushyira mu bikorwa umwanzuro wo kurwanya FDLR.

Nyuma y’ibi biganiro byemeranyijwemo iyi nyandiko, perezida João Lourenço wahawe inshingano z’ubuhuza n’umuryango wa Afrika yunze ubumwe, yahise agirana na perezida Paul Kagame ndetse na Félix Tshisekedi, ibiganiro byakozwe kuri telefone.

João Lourenço wa Angola ugiye kongera kuyobora ibiganiro bihuza perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’u wa RDC, Félix Tshisekedi, mu mezi make ashize uyu mwaka, yari yagiriye ingendo mu Rwanda no muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, aganira n’abagenzi be bombi muri buri gihugu.

Muri icyo gihe, Lourenço yaganiriye na Kagame ubwo yari yitabiriye umuhango w’irahira rye, bukeye bwaho, ahita yerekeza i Kinshasa; akiva muri ibi bihugu byombi, yavuze ko yashyikirije abakuru b’ibihugu byombi, “umushinga ufatika wazana amahoro arambye mu karere.”

Tags: KagameLuandaOlivier NduhungireheTshisekedi
Share35Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Nyuma y'uko bimenyekanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
Umugore, niwe watsinze amatora yabayemo impaka muri Namibia.

Umugore, niwe watsinze amatora yabayemo impaka muri Namibia.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?