Umuyobozi wa brigade ya MONUSCO, kuruyu wa Gatatu,yasuye ingabo za FARDC mu Minembwe.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 03/08/2023, saa 8:25Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Gen Farhan, uyoboye brigade ya Monusco muri RDC, akaba akomoka mugihugu ca Pakisitani yasuye ingabo za FARDC zikorera muri Minembwe. Uyu muyobozi yageze muraka gace aherekejwe na mugenzi we ureba ingabo za Monusco muri Kivu yamajy’Epfo.
N’uruzinduko rwari rugamije ko aba basirikare bakuru bo mungabo za Monusco bagirana ikiganiro na Brigadier general Ehonza André Uketi, umuyobozi wa Brigade ya cumi na kabiri mungabo za FARDC zifite icicaro gikuru muri Minembwe.
Nkuko byamaze gutangazwa nuko aba bagabo bunguranye ibitekerezo kumutekano wa karere k’imisozi miremire y’Imulenge (High Land Of Mulenge) homuri teritware ya Fizi, Intara ya Kivu yamajy’Epfo.
Gen Farhan, akaba yarashimiye Brigadier general Ehonza, kumbaraga yakoresheje kugira amahoro abashe kugaruka muraka karere k’imisozi miremire y’Imulenge ibarizwa muri teritware ya Fizi.
Ibi ni byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo za Monusco mu Minembwe, gusa avuga ko uyu muyobozi wa Monusco yamaganye ibitero byagabwe n’imitwe y’itwaje intwaro. Ni bitero bavuga ko byagabwe mu minsi yashize bikaba byaribasiye ikambi ya Monusco mu Minembwe.
Ku ruhande rwa General Ehonza André, we yijeje ko brigade ye ya 12, izakomeza gukora ibishoboka byose maze amahoro akomeze kuboneka ndetse ko azatuza nabaturage mubice bari barahunzemo igihe cy’intambara. Sibyo gusa kuko yashimangiye ko hazakomeza kuba ubufatanye hagati ya Monusco n’ingabo ze.