• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, December 10, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Umuyobozi wa Kaminuza ya UEMI, mu Minembwe Dr Lazare Sebitereko Rukundwa yaba azira iki?

minebwenews by minebwenews
July 3, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Dr Sebitereko Lazare, afungiwe i Kinshasa.

You might also like

Gen. Horta N’Tam yafashe ubutegetsi by’agateganyo, Perezida Embaló arahunga

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 03 07/2023, saa 6:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Dr Sebitereko Lazare, Umunyamulenge w’inshabwenge unashimwa nabenshi, afatwa bwambere hari Ku wa kane tariki ya 29/06/2023, yongera gufatwa Uvira, tariki 01/07/2023, akaba yararafashwe nabasirikare bakora mubutasi bw’ingabo za Fardc, mugace ka Kavinvira ho muri teritware ya Uvira muntara ya Kivu yamajy’Epfo.

Lazare Rukundwa Sebitereko, umuyobozi wa kaminuza ya Eben Ezer, ifite icicaro gikuru mu Minembwe, homuri teritware ya Fizi muntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa RDC, kurubu yamaze kugezwa i Kinshasa, mumurwa mukuru wa Congo.

Mumakuru Minembwe Capital News, dukesha Raporo yabashinzwe ubutasi mungabo za FARDC muri Kivu yamajy’Epfo, namakuru avuga ko Dr Lazare Sebitereko, yafashwe nyuma gato yuko izina rye rivuzwe muri raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye(L’ONI) kuri Congo, imushinja ko yashigikiye umutwe wa M23. Iyo Raporo yerekana ko yashishikarije umuryango wa Banyamulenge i Nairobi umurwa mukuru wa Kenya, gutera inkunga M23 mu buryo bw’amafaranga no gukangurira abasore ba Banyamulenge kwinjira muri Twirwaneho, ugizwe ahanini na ba Banyamulenge.

Gusa ibi Dr Lazare Sebitereko, yarabihakanye ahagana kw’itariki 22/06/2023, aho yagize ati : “Nagize uruhare mu nzira y’amahoro mubiganiro bya Nairobi mugushakira amahoro u burasirazuba bwa RDC, mukwezi kwa 12/ 2022, murubwo buryo sinabona umwanya wogushigikira inyeshamba.”

Yongeye ho ati: “Igihe nari mubiganiro bya Nairobi, ntamwanya nari kubona wogukumanya abasore ba Banyamulenge kugira ngo mbakangurire kwifatanya na Twirwaneho cangwa M23.”

Dr Lazare Sebitereko, yarangije avuga ati: “Biragaragara ko itsinda ry’impuguke z’umuryango w’abibumbye ryayobejwe n’abamenyesha amakuru bafite umugambi mubi ugamije kwanduza izina ryanjye no gushyira ubuzima bwanjye mu kaga. Muri icyo gihe, ntibyumvikana ko nta munyamuryango w’itsinda ry’impuguke watinyutse kugenzura ibyo birego nta bimenyetso bifatika bituma bitangazwa . Ibinyuranye n’ibyo, iri tsinda ry’impuguke z’umuryango w’abibumbye ryakoresheje nkana ibirego by’ibinyoma hagamijwe kungirira nabi. Amakuru y’ibinyoma ni intwaro yica.”

Dr Sebitereko azwi muri Minembwe kubera imishinga ye y’iterambere atari umuryango we gusa ahubwo no mu yandi moko arimo Abanyindu, Bafulero na Babembe.

Azwiho kandi kuba yarubatse kaminuza izwi kwizina rya UEMI ndetse n’ibitaro tutibagiwe imishinga yo guteza imbere ubuhinzi nubworozi. Akunze kandi guhamagarwa mu nama z’ubwiyunge hagati y’amoko aturiye Kivu yamajy’Epfo.

Abahagarariye umuryango wa Banyamulenge batangaza ko abantu babo barenga 200 bafungiwe ubusa bakaba bafungiwe hirya nohino mugihugu.

Uku gufungwa kukaba kwarafashe intera mugihe umutwe wa M23 watoye intwaro mu mpera z’umwaka wa 2021 aho uyumutwe ushinja guverinoma ya Congo guhohotera abaturage ba b’Atutsi.

Bwana Sebitereko yatawe muri yombi n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (ANR) ubwo yiteguraga kwambuka umupaka wa Congo n’Uburundi ava mu Minembwe.

Bamwe mubaturage ba Banyamulenge bamaganye itabwo muriyombi rya Dr Lazare Sebitereko, aho bavuga ko ari uguhohotera gukomeye gukomeje gukorerwa Abanyamulenge batuye mumajy’Epfo ya Kivu.

Uwitwa Semuhoza yagize ati : “Ntagushidikanya ibi bakoreye Dr Lazare Sebitereko, ni umugambi wa leta ya Kinshasa wo kurwanya Abanyamulenge muri Congo.

Yakomeje agira ati : “Kuva mumwaka wa 2017, umuryango wa Banyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo wakomeje Guhohoterwa, bakorewe Ubwicanyi leta ya congo irebera. Hari aba General, Abadepite n’abandi banyacubahiro baregwa kuba baragiye baba inyuma yubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge ariko biratangaje ko bakomeje kwidegembya kugeza kuruyumunsi. Abakora ibyiza nibo bafungwa gukorera ibyiza muri Congo ninkogukorera Satani.”

Tags: ANRarafunzweDr Lazare Sebitereko RukundwaKinshasaUmunyamulenge
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Gen. Horta N’Tam yafashe ubutegetsi by’agateganyo, Perezida Embaló arahunga

by Bahanda Bruce
November 28, 2025
0
Gen. Horta N’Tam yafashe ubutegetsi by’agateganyo, Perezida Embaló arahunga

Gen. Horta N’Tam yafashe ubutegetsi by’agateganyo, Perezida Embaló arahunga Guinée-Bissau yinjiye mu bibazo bikomeye bya politiki nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye ku wa 27/11/2025, ni mu gihe hari imvururu...

Read moreDetails

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by minebwenews
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by minebwenews
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by minebwenews
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by minebwenews
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails
Next Post

Menya akamaro kiyi Miti ikorwa n'a BF SUMA, harimo umuti ukiza Igifu(Estomac), NT DIARR.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?