
Umuyobozi wa Monusco Bintou Keita, yakoresheje ibiganiro mu Mikenke homuri Secteur ya Itombwe.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 21/07/2023, saa 8:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Gatanu, mu Mikenke, homuri Secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, habaye ibiganiro byarimo abayobozi batanduknye barimo uhagarariye Monusco muri Republika ya Demokarasi ya Congo Madame Bintou Keita aho yaje arikumwe nuhagarariye Monusco i Bukavu ndetse nuyihagarariye mu Minembwe. Aha kandi habaye na Général André Ehonza, nkumusirikare ugenzura akarere k’imisozi miremire y’Imulenge(High Land Of Mulenge), homuri Kivu yamajy’Epfo.
N’i biganiro by’itabiriwe Kandi nabaturage batuye imisozi miremire yimulenge (High Land Of Mulenge), ariho muri Haut plateaux. Aba Baturage bitabiriye bari bava mu moko yose: [Ababembe, abapfulero ndetse na Banyamulenge].
Nkuko ayamakuru twayahawe Kuri Minembwe Capital News, nuko ibyo biganiro byari bigamije kwiga uburyo Ingabo z’umuryango wa Bibumbye (Monusco), zava muri kariya karere ka Haut plateaux(Mumisozi miremire y’Imulenge).
Ibiganiro byaje kurangira abaturage babwiwe ko Monusco, kutava mumisozi miremire y’Imulenge vuba, ngobiri mumpamvu kuko ingabo za Congo(Fardc), zitarashobora kubacungira umutekano uhagije.
Muribyo biganiro bongeyeho nikibazo cyubuzima mbese inzara iterwa nuko bamwe bagiye bakumirwa ntibakore ahanini bavuga ko abakumiriwe kwari Abanyamulenge(Tutsi).