• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 27, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Umuyobozi wa teritware ya Fizi yavuze ku mirwano ikomeje kubica bigacika muri iki gice

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 27, 2025
in Conflict & Security
0
Umuyobozi wa teritware ya Fizi yavuze ku mirwano ikomeje kubica bigacika muri iki gice
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umuyobozi wa teritware ya Fizi yavuze ku mirwano ikomeje kubica bigacika muri iki gice

You might also like

I Kinshasa ubutegetsi bw’iki gihugu bwahakoreye ‘ibyabusuzuguje’

Uduce turenga kamwe AFC/M23 yatubohoje muri Lubero

Umuvugizi wa Gen.Yakutumba yasabye ko imirwano ihagagarara hagati yabo n’andi moko, anagaragaza umwanzi bakwiye guhanga amaso

Adminitrateur wa teritware ya Fizi, Sammy Kalonji Badibanga, yavuze ko ibintu bikomeje kuba bibi muri iyi teritware, kandi ko biva ku mirwano ihanganishije imitwe itatu ya Wazalendo, uwa Babuyu, Mai Mai-Biroze Bishambuke n’uwo kwa General Hamuli Yakutumba.

Uyu muyobozi wa teritware ya Fizi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 27/10/2025.

Muri iki kiganiro yagaragaje ko imirwano yarushijiho gukomera cyane mu mpera zakiriya cyumweru gishize, ku wa gatanu no ku wa gatandatu.

Yagize ati: “Mu majy’Epfo ya teritware ya Fizi, ibintu byari bibi cyane mu mpera zakiriya cyumweru gishize, aho habaye imirwano ikaze kuva ku wa gatanu, gukomeza no kuwa gatandatu, itariki ya 25/10/2025.”

Yakomeje ati: “Ihangana ni hagati y’Ababuyu, Biroze Bishambuke n’abarwanyi bayobowe na Gen. Hamuli Yakutumba.”

Yanavuze kandi ko inkomoko y’iri hangana hagati y’impande zose, rikomoka ku ‘mabariyeri’ bashyizeho kuri buri ruhande mu buryo butemewe n’amategeko bakayashyinga mu bice binyuranye byo muri icyo gice. Imirwano yabereye i Kilembwe, Misisi, n’i Lulimba n’ahandi mu tundi duce duherereye mu nkengero y’ibi bice.

Binasobanurwa ko n’ubwo umutwe wa Babuyu udafatanyije urugamba n’uwa Biroze Bishambuke iyobowe na Col.Ngomanzito kurwanya uyu mutwe uyobowe na Gen. Yakutumba, ariko yombi ihanganye na wo.

Ni mu gihe Biroze Bishambuke yarwaniye n’uy’u wo kwa Yakutumba i Lulimba n’i Misisi. Na ho i Kilembwe hakaba ari ho Ababuyu basakiraniye n’abarwanyi ba Yakutumba.

Raporo zigaragaza ko iyi mirwano imaze kugwamo abatari bake, aho harimo n’umusivili umwe, mu gihe kandi yanatumye abaturage batari bake bava mu byabo bahungira kure, nko mu bice byo muri teritware ya Mwenga, n’iya Shabunda i Burega.

Uku guhunga kurakomeje, aho umuturage wese ufite ubwoba ari kwikura agahitamo guhungira aho yumva hatekanye.

Ibintu bikomeje kuba ingutu, mu gihe umutwe wa AFC/M23 wugarije gufata umujyi wa Uvira uherereye mu ntera ngufi uvuye i Bujumbura mu Burundi.

Mu gihe uyu mutwe waba ubohoje uyu mujyi wa Uvira, byaba bigaragaje ko wafashe intara yose ya Kivu y’Amajyepfo. Ibi bikaba byatuma iki gice kigarukamo ‘amahoro,’ kuko n’ahandi hose wagiye ufata nk’i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo abaho baratekanye.

Tags: FiziImirwanoKilembwe
Share24Tweet15Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

I Kinshasa ubutegetsi bw’iki gihugu bwahakoreye ‘ibyabusuzuguje’

by Bahanda Bruce
October 27, 2025
0
I Kinshasa ubutegetsi bw’iki gihugu bwahakoreye ‘ibyabusuzuguje’

I Kinshasa ubutegetsi bw'iki gihugu bwahakoreye 'ibyabusuzuguje' Amakuru aturuka i Kinshasa ku murwa mukuru wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko igishushanyo cy'urwibutso cya Laurent Desire Kabila...

Read moreDetails

Uduce turenga kamwe AFC/M23 yatubohoje muri Lubero

by Bahanda Bruce
October 27, 2025
0
AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

Uduce turenga kamwe AFC/M23 yatubohoje muri Lubero Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryambuye Ingabo z'iki gihugu uduce tubiri duherereye...

Read moreDetails

Umuvugizi wa Gen.Yakutumba yasabye ko imirwano ihagagarara hagati yabo n’andi moko, anagaragaza umwanzi bakwiye guhanga amaso

by Bahanda Bruce
October 26, 2025
0
Umuvugizi wa Gen.Yakutumba yasabye ko imirwano ihagagarara hagati yabo n’andi moko, anagaragaza umwanzi bakwiye guhanga amaso

Umuvugizi wa Gen.Yakutumba yasabye ko imirwano ihagagarara hagati yabo n'andi moko, anagaragaza umwanzi bakwiye guhanga amaso Umuvugizi w'umutwe wa Mai Mai yo kwa General Hamuli Yakutumba, uherereye muri...

Read moreDetails

Imirwano iraca igiti hagati y’Ababembe n’andi moko muri Fizi, mu ntara ya Kivu y’Epfo

by Bahanda Bruce
October 26, 2025
1
I Fizi haravugwa imirwano ikomeye yanaguyemo Wazalendo batari bake

Imirwano iraca igiti hagati y'Ababembe n'andi moko muri Fizi, mu ntara ya Kivu y'Epfo Amakuru aturuka muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, avuga ko intambara...

Read moreDetails

Uwari wa buriwe irengero batoye umurambo we, bahamya ko yishwe arashwe na Wazalendo

by Bahanda Bruce
October 25, 2025
0
“Telefone y’Umwungeri w’inka iri kwitabwa na Mai Mai-” ubuhamya k’u waburiwe irengero

Uwari wa buriwe irengero batoye umurambo we, bahamya ko yishwe arashwe na Wazalendo Umwungeri w'inka wari waburiwe irengero batoye umurambo we, banahamya ko yishwe na Wazalendo, ni nyuma...

Read moreDetails

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Manage options Manage services Manage {vendor_count} vendors Read more about these purposes
View preferences
{title} {title} {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?