Umuyobozi wa teritware ya Fizi yavuze ku mirwano ikomeje kubica bigacika muri iki gice
Adminitrateur wa teritware ya Fizi, Sammy Kalonji Badibanga, yavuze ko ibintu bikomeje kuba bibi muri iyi teritware, kandi ko biva ku mirwano ihanganishije imitwe itatu ya Wazalendo, uwa Babuyu, Mai Mai-Biroze Bishambuke n’uwo kwa General Hamuli Yakutumba.
Uyu muyobozi wa teritware ya Fizi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 27/10/2025.
Muri iki kiganiro yagaragaje ko imirwano yarushijiho gukomera cyane mu mpera zakiriya cyumweru gishize, ku wa gatanu no ku wa gatandatu.
Yagize ati: “Mu majy’Epfo ya teritware ya Fizi, ibintu byari bibi cyane mu mpera zakiriya cyumweru gishize, aho habaye imirwano ikaze kuva ku wa gatanu, gukomeza no kuwa gatandatu, itariki ya 25/10/2025.”
Yakomeje ati: “Ihangana ni hagati y’Ababuyu, Biroze Bishambuke n’abarwanyi bayobowe na Gen. Hamuli Yakutumba.”
Yanavuze kandi ko inkomoko y’iri hangana hagati y’impande zose, rikomoka ku ‘mabariyeri’ bashyizeho kuri buri ruhande mu buryo butemewe n’amategeko bakayashyinga mu bice binyuranye byo muri icyo gice. Imirwano yabereye i Kilembwe, Misisi, n’i Lulimba n’ahandi mu tundi duce duherereye mu nkengero y’ibi bice.
Binasobanurwa ko n’ubwo umutwe wa Babuyu udafatanyije urugamba n’uwa Biroze Bishambuke iyobowe na Col.Ngomanzito kurwanya uyu mutwe uyobowe na Gen. Yakutumba, ariko yombi ihanganye na wo.
Ni mu gihe Biroze Bishambuke yarwaniye n’uy’u wo kwa Yakutumba i Lulimba n’i Misisi. Na ho i Kilembwe hakaba ari ho Ababuyu basakiraniye n’abarwanyi ba Yakutumba.
Raporo zigaragaza ko iyi mirwano imaze kugwamo abatari bake, aho harimo n’umusivili umwe, mu gihe kandi yanatumye abaturage batari bake bava mu byabo bahungira kure, nko mu bice byo muri teritware ya Mwenga, n’iya Shabunda i Burega.
Uku guhunga kurakomeje, aho umuturage wese ufite ubwoba ari kwikura agahitamo guhungira aho yumva hatekanye.
Ibintu bikomeje kuba ingutu, mu gihe umutwe wa AFC/M23 wugarije gufata umujyi wa Uvira uherereye mu ntera ngufi uvuye i Bujumbura mu Burundi.
Mu gihe uyu mutwe waba ubohoje uyu mujyi wa Uvira, byaba bigaragaje ko wafashe intara yose ya Kivu y’Amajyepfo. Ibi bikaba byatuma iki gice kigarukamo ‘amahoro,’ kuko n’ahandi hose wagiye ufata nk’i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo abaho baratekanye.





