
Umuyobozi wa teritware ya Kalehe Thomas Bakenga Zirimwagabo,(Administrateur) akaba nu mukada mw’ishaka rya UDPS, abaturage ba mwambuye imyambaro yo mugituza maze bamutembereza mu Muhanda. Ibi ngo abaturage babikoze bamuziza ko ngo yabambuye amafaranga.
Mu makuru Isoko ya Minembwe Capital News, imaze kwakira nuko uyu muyobozi ngo yaba azira amafaranga y’imfashanyo leta ya Kinshasa yari yatanze yo gufasha abaturage bakuwe mubyabo kubera ibiza biheruka gutera mubice bya Bushushu na Nyamukubi homuri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.

N’kuko iyinkuru ikomeza ivuga nuko uyu muyobozi aba baturage babanjye kumukubita
Ati: “Bamukubise hafi kumwica. Barangije bamwambura imyambaro yo mugituza. Bamutembereza ahantu haresha n’ibirometre bibiri(2) ariko bagenda bamukubita.”
Ibi nibyo dukesha umwe mubaturage baturiye ibyo bice bya Kalehe nimugihe yaganiraga na Minembwe Capital News.
Yakomeje atubwirako haje kuza ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zivanze n’abapolisi ba Congo Kinshasa, maze baza kumutabara arinaho habaye gutawanyikisha aba baturage.
Kuri ubu uyu muyobozi wa teritware ya Kalehe aracari mu maboko yabashinzwe umutekano.
By Bruce Bahanda.
Tariki 21/09/2023.