Umuyobozi w’Impunzi i Nakivale yatanze ubutumwa mu ijambo ry’Imana abugenera abatuye isi yose
Ngendahayo Justin, Umuyobozi w’Impunzi mu ikambi z’icyumbikiwemo y’i Nakivale, ha herereye mu majy’Epfo ya Uganda, yatanze ubutumwa mu ijambo ry’Imana abugenera abatuye isi yose, aho yavuze ku “inkingi ziranga Umukristo wakuze.”
Bikubiye mu butumwa bwanditse yashyikirije ubwanditsi bwa Minembwe Capital News mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 21/10/2025.
Insanganyamatsiko y’ubu butumwa bw’Umuyobozi, igaragaza ko “Umukristo wakuze agomba kurangwa no kuba agendera mu mucyo w’ijambo ry’Imana, ngo kuko ariryo mucyo umurikira inzira zabo, Zaburi 119:105.”
Yagaragaje kandi ko “Umukristo wakuze aba maso, kandi akanasenga cyane.” Asobanura ko kuba maso bifasha Umukristo kutagwa mu moshya, Mariko 14:38.
Intambwe ya gatatu yavuze ko “Umukristo wakuze, arangwa no kuba yaramenye Imana by’ukuri, Daniel 11:32.”
Asobanura ko “Umukristo wa menye Imana, agenda arushaho gukora iby’ubutwari.”
Nanone kandi yagaragaje ko “Umukristo wakuze arushaho ukugira ukwizera,” ngo kuko n’iyamuhamagaye ari yo kwizera, Abatesalonike ba mbere 5:24.
Uyu muyobozi yanavuze kandi ko “Umukristo wakuze atarangwa n’ingeso za kamere.” Asobanura ko Paul intumwa y’Imana yavuze ko “ahora apfa uko bukeye n’uko bwije, bitewe n’ishema afite ku bwa Kristo Yesu, Abakorinto ba mbere 15:31.
Ngendahayo Justin yashimangiye ibi avuga ko niba koko twarakiriye agakiza, dukwiye kwitandukanya n’ibibi, ngo kuko Paul yavuze ko tudakwiye kwifatanya n’ababi nyuma yo kuva mu byaha.
Hejuru y’ibyo, avuga ko Umukristo wese akwiye kwiyegurira Imana, kandi akemerera umwuka wera akaba ari wo umuyobora.
Yakomeje avuga ko Umukristo wakuze atumbira ibyasezeranijwe, ngo kuko n’abapfuye bizeye batarahabwa ibyasezeranijwe, ariko nyamara ngo babiroraga biri kure, bakabyishimira. Kandi bakavuga ko arabashitsi n’abimukira mu isi.
Mu gusoza yagize ati: “Bene data ndabifuriza gukura mu buryo bw’umwuka, kugira ngo twese tuzabane mu bw’ami bw’Imana.”
Tubibutsa ko Justin Ngendahayo ayoboye Zone zitatu z’impunzi i Nakivale, iya Nyarugugu B, C ndetse n’iya A, mu ikambi icyumbikiwemo impunzi z’Abanye-kongo, Abarundi, Abasomaliya, Aba Ethiopia n’izindi.