
Kuruyu wa gatandatu, tariki ya 11.03.23, nibwo umuyobozi w’ingabo z’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba Generali Majoro Jeff Nyagah yamenyesheje abagize akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano, ubwo bari basuye Goma kumurwa mukuru w’Intara ya Kivu yamajyaruguru ku bijyanye n’umutekano muke ukomeje kuzamba muburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo .
Mubyo bashimangiye ho harimo nogutanga inkunga y’umuryango mpuzamahanga mu bikorwa bigamije guharanira amahoro numutekano mu burasirazuba bw’ikigihugu ca Congo.
Tubibutsa ko intumwa zumuryango wa b’Ibumbye mukanama gashinzwe umutekano kw’isi zageze muriki gihugu kuwagatanu tariki 10.03.2023, bigateganwa ko bazamara iminsi itatu muri Congo Kinshasa.
Bakaba baraje murwego rwokugira ngo bamenye ukuri kugitera intambara ikomeza kuzamba muburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo hagati ya M23 nihuriro ryingabo za FARDC, FDLR, Maimai Nyatura na Bacanchuro bavuye muri Burimania no Muburusia.
Abantu babarigwa mubihumbi bakaba bamaze kuva mubyabo muri Teritware ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo, abenshi murizo mpunzi bahunga bagana mugihugu ca Uganda, Rwanda na Kenya abandi bagahungira muri Goma na Minova .
Umutwe wa M23 ukaba umaze kwambura ingabo za FARDC ibice byinshi cane cane muri Teritware ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo, kurubu barwanira impande zumuhana wa Sake uri muri Kilometere 25 numujyi wa Goma.
