Manager wishirahamwe rya HEKS EPER, Yani Enas, yarekuwe abanje gutanga Inshungu, nyuma yuko yaramaze iminsi ine(4), ashimuswe n’inyeshamba za Mai Mai.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 17.06.2023, saa 5:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nikuruyu wagatandatu, tariki ya 17.06.2023, manager wishirahamwe rya HEKS EPER, yarekuwe abanje gutanga ikiguzi, tariki ya 14.06.2023, nibwo yariyashimuswe n’inyeshamba za Mai Mai. Akaba yari yashimutiwe mugace kitwa Sangya, homuri Groupement ya Basimukuma homumajyaruguru, muri Secteur ya Tanganika, muri teritware ya Fizi, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Bwana Yoni Enas Kevin, asanzwe ari umuyobozi w’Ishirahamwe(ONG) HEKS EPER, iri shirahamwe rishinzwe gusana imihanda mu bice bigize teritware ya Fizi muntara ya Kivu yamajy’Epfo, ahanini muri Kabala, Nakihele, Lusenda ndetse no mumisozi miremire (Hauts plateaux).
Ubwo yashimuswe yarimo yerekeza mu Lusenda akaba yarimukazi ke kaminsi yose nkuko tubikesha Ikinyamakuru cya Fizi.news.
Abahenya Enas, mukuru wuwashimuswe, ubwo yavuganaga nikinyamakuru cya Fizi.news, yemeje aya makuru, avuga ko murumuna we wariwashimuswe muminsi ishize ko yarekuwe nyuma yuko babanjye gutanga ikiguzi.
Yagize ati: “Nibyo yarekuwe muri iki gitondo cyo kuwagatandatu. Yamaze nokugera murugo. Abicanyi bari bamushimuse, babanjye kumuzererana ku misozi ireba agace ka Sangya. Ariko twagiye tugirana ibiganiro byinshi nabo tuza no kwishura incungu nibwo bemeye ubusabe bwacu baramurekura. Umuryango wabigizemo uruhare turabashimiye mwese.”
Twabibutsa ko ibibazo byogushimuta abantu bimaze gufata intera kurubu butaka bwa teritware ya Fizi, mu kwezi gushize, undi mugabo yashimuswe n’abantu bitwaje imbunda, ubwo yarageze mugace bitaTingitingi, mumuhana wa Zimbwe muri Groupement ya Basimukuma homumajyaruguru, muri Secteur ya Tanganika. Yaje kurekurwa amaze icyumweru bamuzengurukana mumashamaba no mumisozi ya Teritware ya Fizi, arekurwa nawe habanjye gutangwa ibiguzi.