Umuyobozi wo muri RDC wise Nangaa na Kabila Abanye-Congo ari kurira ayo kwarika.
Guverineri w’intara ya Haut-Katanga, Jacques Kyabula, yahamagajwe igitaraganya i Kinshasa kugira ngo atange ibisobanuro nyuma y’uko aheruka gutangaza akavuga kuri Joseph Kabila wahoze ari perezida wa RDC na Nangaa ukuriye AFC/M23 akabita Abanye-Congo ibyo iyi Leta ye itigeze ishima namba!
Ubutegetsi bw’i Kinshasa bubinyujije kuri minisitiri wabwo w’u mutekano, Jaquemin Shabani, yahise atumiza guverineri w’i ntara ya Haut-Katanga kugira ngo yisigure kubyo yatangaje.
Mu ibaruwa yandikiye uriya guverineri, yavuze ko mu kumutumiza ko ari tegeko yahawe n’umukuru w’iki gihugu, Felix Tshisekedi.
Iyo baruwa ikavuga ko agomba guhita ahagarika ibikorwa byose yarigukora, akitaba i Kinshasa bitarenze amasaha 48.
Uyu guverineri yahamagajwe mu gihe yari aheruka gutangaza ko nyiribayazana w’ibibazo byose by’i ntambara iri mu Burasirazuba bwa Congo ko ari Kagame w’u Rwanda, aho kuba Kabila cyangwa Nangaa b’Abanyekongo.

Ati: “Kabila na Nangaa ni Abanye-Congo, ibibazo byabo bikwiye gukemurirwa mu muryango.”
Ubutegetsi bw’i Kinshasa bwumvise guverineri w’i ntara ya Haut-Katanga nabi, kuko bwo bufata Kabila na Nangaa nk’abagambanyi ndetse nk’abanzi ruharwa babwo.
Nyuma y’aho Nangaa yiyunze ku mutwe wa M23 urwanya ubu butegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi, we n’ubuyobozi bw’uyu mutwe bahise bashyinga ihuriro banaryita “Alliance Fleuve Congo.”
Nyuma gato Kinshasa imushinja kugambanira igihugu, ubundi imukatira gufungwa ubuzima bwe bwose.
Kuri ubu iri huriro ayoboye rigenzura hafi u Burasirazuba bwose bw’iki gihugu, nk’umujyi wa Goma uherereye muri Kivu y’Amajyaruguru na Bukavu na yo iri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, n’ibindi bice byinshi byo muri izo ntara zombi biri mu maboko yaryo. Ndetse abarwanyi bo muri iri huriro bakomeza kwagura ibirindiro byabo, igihe cyose ingabo za FARDC n’iz’u Burundi zibagabyeho ibitero.