Umwambaro wa “visit Rwanda,” wazanye impaka ku babakinyi bo mu gihugu cy’u Burundi, aho berekeje mu gihugu cya Afrika y’Epfo.
Ni mugihe ikipe y’u mupira w’intoki (basketball) y’Abarundi yitwa Dynamo BBC yategetswe kwa mbara umwambaro wa ‘visit Rwanda’ mu gikombe gihuza abakina iyo mikino bo mu bihugu by’Afrika n’ahandi ku isi.
Amakuru avuga ko ishirahamwe riyoboye uyu mukino w’intoki rizwi nka FIBA ko ryategetse abakinyi b’u Burundi ko bagomba kuja mu k’ibuga bambaye iriya myambaro ya ‘visit Rwanda’ bitaba ibyo bagasubira iwabo badakinye, kandi bakazamara imyaka itanu badakina i mikino ya Basketball.
Hari amakuru avugwa n’ibitangaza makuru by’i Burundi bahamya ko kuba ikipe ya Dynamo BBC banze gukina bambaye imyambaro ya visit Rwanda ko babitegetswe n’abategetsi ba leta iyobowe na perezida Evariste Ndayishimiye.
Gusa kugeza ubu nta gisubizo iriya kipe y’umupira w’intoki y’Abarundi iramenyesha ishirahamwe rya FIBA, hagati yo kwa mbara uriya mwambaro wa visit Rwanda cyangwa guhitamo gusubira mu Burundi badakinye.
Bikaba biteganijwe ko iyi kipe ikina saa moya z’ijoro zo kuri uyu wa Gatandatu.
MCN.