Umwana muto Nyamarembo yabwirije ijambo ry’Imana rikomeye mu Itorero rya All National Assemblies of God
Mu materaniro y’igitondo yo kuri iki Cyumweru, tariki ya 23/11/2025, muri All National Assemblies of God rifite icyicaro giherereye i Nakivale mu majyepfo ya Uganda, umwana muto witwa Nyamarembo wo kwa André Muzobe yabwirije ijambo ry’Imana ryafashije imitima ya benshi.
Nyamarembo, uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 16 na 18, yatangiye ashimira ubuyobozi bw’itorero bwamuhaye umwanya wo kubwiriza, avuga ko ari amahirwe akomeye yo kwitoza no gukura mu murimo w’Imana.
Yifashishije imirongo yo mu gitabo cya Yesaya 3:10 na 5:20, Nyamarembo yibutsa abakristo ko Bibiliya ivuga ko “abita icyiza ikibi n’abiyita abanyabwenge mu buryo bw’ibinyoma bazabona ishyano.” Yavuze ko hari abantu bagendana icyaha igihe kinini; avuga abo bose, ijambo ry’Imana ribararikira kwihana no kwikosora.
Nyamarembo yanagarutse ku bantu bakuriye mu matorero kuva bakiri bato, ariko bagashobora gufata iby’Imana nk’ibintu bisanzwe. Yavuze ko umuco wo kumenyera iby’Imana ushobora gutuma umuntu atabona ibyaha bye, bikamubuza gukizwa nyakuri.
Mu butumwa bwe, yavuze ko kugira ngo umuntu abe Umukristo wuzuye, agomba kubanza “gupfa ku by’isi,” agaha Kristo umwanya wambere mu buzima bwe. Yibukije ko Kristo yapfiriye abantu kugira ngo babone ubugingo buhoraho, bityo ngo abakristo na bo bakwiye kumukorera mu kuri no kumwumvira.
Nyamarembo yasobanuye ko gusenga nyakuri atari ugutwara Bibiliya gusa, ahubwo ko ari ugusobanukirwa n’Imana no kubana na yo mu buzima bwa buri munsi. Yavuze ko gusenga ko aribyo bitanga amahoro arambye, ndetse yibutsa ko usenga wese akwiye kwirinda urugambo, ibyisoni nke, n’imyitwarire idahesha Imana icyubahiro.
Mu butumwa bwe kandi, yagarutse ku kamaro ko gukunda itorero, guharanira ko ritera imbere no kurishyigikira mu bikorwa byose, aho kurigirira ishyari cyangwa kurivuga nabi. Yibukije ko ubuzima bw’umukristo bugomba gushingira kuri Yesu Kristo, atari ku mihango y’idini.
Yatanze urugero avuga ko hari abaririmbyi bagira uruhare mu gufasha abandi mu kuramya, ariko bo ubwabo batarasukurwa n’amaraso ya Kristo. Yavuze ko Satani yiba ibintu by’agaciro, by’umwihariko agakiza, abantu bagasigara bazigamiye ku migenzo gusa.
Yasoje ubutumwa bwe yibutsa ko gusenga ari ubuzima kandi bikwiriye gukorwa buri munsi. Agaragaza ko ari inshingano y’umuntu wese, umukuru n’umuto kugira umuco wo gusenga no kubaho mu mbaraga z’Imana.






