Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 23, 2025
in Conflict & Security
1
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.
70
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

You might also like

FARDC yariyateye mu Mikenke yakubiswe ahababaza.

FARDC nyuma yogukubitwa izakabwana mu Mikenke yateye mu kandi gace.

I Kinshasa bataye muri yombi umusirikare ukomeye.

Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo kuva mu mwaka wa 2001 kugeza mu 2018, Sena y’iki gihugu yamwambuye ubudahangarwa inategeka ko inkinko zihita zimukurikirana.

Uyu mwanzuro wo kwambura Kabila ubudahangarwa watowe n’abasenateri 88, batatu muribo bahitamo kwifata, abandi batanu bonyine barawurwanya ariko biba ibyubusa.

Joseph Kabila Kabange yari umusenateri ubuzima bwe bwose, nk’uko amategeko agenga iki gihugu abiteganya ku wabaye umukuru w’igihugu.

Ibyo bibaye mu gihe ku wakane w’iki cyumweru turimo Sena yari yamutumije kugira ngo atange ibisobanuro ku byaha aregwa, nubwo ntanicyo yigeze abivugaho yaba we cyangwa abandi bamuhagarariye i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Cyobikoze, ibyo Sena yakoze yabisabwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare, aho rwashakaga ko yamburwa ubudahangarwa yarafite, kugira ngo rubone uko rumukurikirana ku byaha iki gihugu kumushinja birimo gutera inkunga umutwe wa M23 n’ibyaha by’intambara.

Ibyaha RDC ishinja Joseph Kabila byafashe indi ntera ubwo byavugwa ko yagiye i Goma mu Burasizuba bw’iki gihugu mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, ahagenzurwa n’ihuriro rya AFC ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.

Ni nabwo ubu butegetsi bw’i Kinshasa bubinyujije kuri minisitiri wayo w’umutekano w’imbere mu gihugu yahise ahagarika ibikorwa byose by’ishyaka rya PPRD rya Joseph Kabila Kabange.

Hagataho imirwano ikomeye hagati y’ingabo z’iki gihugu n’imitwe irimo uwa Twirwaneho na M23 irakomeje mu bice bitandukanye harimo n’ibyo mu misozi miremire y’i Mulenge, aho iyi mitwe iri kwambura ibice uruhande rwa Leta mu buryo budasanzwe.

Bimwe mubyo rwambuwe biherereye mu duce two muri secteur ya Itombwe muri Mwenga, n’utundi two muri teritware ya Walungu twafashwe hagati mu cyumweru gishize no mu ntangiriro z’iki turimo.

Tags: KabilaRdcSenaUmwanzuro
Share28Tweet18Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

FARDC yariyateye mu Mikenke yakubiswe ahababaza.

by Bruce Bahanda
May 23, 2025
0
FARDC yariyateye mu Mikenke yakubiswe ahababaza.

FARDC yariyateye mu Mikenke yakubiswe ahababaza. Ibitero ihuriro ry'Ingabo za Congo ririmo FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo zagabye mu duce dutuwe n'Abanyamulenge two mu Mikenke ho muri secteur...

Read moreDetails

FARDC nyuma yogukubitwa izakabwana mu Mikenke yateye mu kandi gace.

by Bruce Bahanda
May 23, 2025
0
Iby’imirwano itari yavuzwe yabereye mu Rurambo hagati ya Twirwaneho na Wazalendo.

FARDC nyuma yogukubitwa izakabwana mu Mikenke yateye mu kandi gace. Nyuma y'aho FARDC n'abambari bayo bazindutse bagaba ibitero mu mihana y'Abanyamulenge mu Mikenke, umutwe wa Twirwaneho n'uwa M23...

Read moreDetails

I Kinshasa bataye muri yombi umusirikare ukomeye.

by Bruce Bahanda
May 23, 2025
0
I Kinshasa bataye muri yombi umusirikare ukomeye.

I Kinshasa bataye muri yombi umusirikare ukomeye. Brigadier General Pierre Banywesize wigeze kuba umugaba mukuru w'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo igihe cya Joseph Kabila ubwo yari...

Read moreDetails

FARDC yagabye igitero mu Mikenke mu baturage.

by Bruce Bahanda
May 23, 2025
0
FARDC yagabye igitero mu Mikenke mu baturage.

FARDC yagabye igitero mu Mikenke. Ihuriro ry'ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo rigizwe na FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo ryazindutse ribagaba ibitero ku Banye-Congo bo mu bwoko...

Read moreDetails

Ibyo wa menya ku ngabo za RDC zisoje amahugurwa adasanzwe.

by Bruce Bahanda
May 23, 2025
0
Ibyo wa menya ku ngabo za RDC zisoje amahugurwa adasanzwe.

Ibyo wa menya ku ngabo za RDC zisoje amahugurwa adasanzwe. Icyiciro cya mbere cy'abasirikare basoje imyitozo yo gukoresha intwaro zirasa kure ba Repubulika ya demokarasi ya Congo cyasoje...

Read moreDetails
Next Post
I Kinshasa bataye muri yombi umusirikare ukomeye.

I Kinshasa bataye muri yombi umusirikare ukomeye.

Comments 1

  1. Muhoza Willy says:
    20 hours ago

    Mwaramutse! Kabila ko numva azira ubusa ubu najurira ntabwo azagarika urukiko rwa gisirikare cyane ko rudafite ububasha rwo gutegeka Senat ngo ihubuke ako kagene! Ndumiwe

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?