Umwarimu wa Kaminuza Yarasiwe mu Rugo rwe, Ubugizi bwa Nabi Bukomeje Kwiyongera i Kinshasa
Urupfu rwa Matthieu Abata Diabar Sona, umwarimu wa Kaminuza ya Kinshasa (UNIKIN), rwateje agahinda n’akababaro gakomeye mu baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko abo mu mujyi wa Kinshasa. Iyicwa rye ryabereye mu rugo rwe rikomeje gukurura impungenge zikomeye ku mutekano w’abaturage n’imikorere y’inzego zishinzwe kuwurinda.
Amakuru yizewe atangaza ko Abata Diabar Sona yishwe n’abagizi ba nabi bamusanze iwe mu masaha ya nijoro, bamwambura amafaranga n’ibindi bintu by’agaciro mbere yo kumurasa amasasu menshi. Abagize umuryango we bashimangira ko nyakwigendera yari umuntu w’inyangamugayo, utarigeze agirana amakimbirane n’umuntu uwo ari we wese, kandi wari wubashwe cyane mu gace ka Rutens, muri Komini ya Lemba.
Abo mu muryango we bavuga ko abagizi ba nabi binjiye mu nzu nta nkomyi bahuye na zo, mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 08/01/2026, ibintu byongeye gukangura impaka ku ruhare n’ubushobozi bw’inzego z’umutekano. Bamwe mu baturage bashinja igipolisi cyo muri ako gace uburangare, ndetse hakaba havugwa amakuru ko hari bamwe mu bagize inzego z’umutekano bakekwaho gukorana n’amabandi y’abagizi ba nabi.
Ibitangazamakuru byo muri Kinshasa byatangaje ko mu gitondo cyakurikiyeho, ubwo abaturage benshi bari bateraniye mu rugo rwa nyakwigendera, hafatiwe umwe mu bakekwaho kuba mu itsinda ryamwishe. Uwo muntu bivugwa ko yari yiyoberanyije nk’uje gutabara, ariko akaza gutahurwa n’umuhungu wa nyakwigendera wavuze ko yamubonye mu ijoro ryabereyemo ubwo bwicanyi.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abaturage bari bafite umujinya mwinshi bagirira nabi uwo bakekaga, bamukubita bikabije mbere yo kumutwika ari muzima. Ibi byabereye imbere y’abapolisi batigeze, bivugwa ko batinye ko na bo bashobora guhura n’akaga gakomeye.
Ibi byabaye mu gihe umujyi wa Kinshasa, utuwe n’abaturage barenga miliyoni 18, ukomeje kwibasirwa n’amabandi yitwaje intwaro akora ubujura n’ubwicanyi mu matsinda atandukanye. Nubwo ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko kuva mu kwezi kwa cumi nabiri umwaka ushize 2025 bumaze guta muri yombi abantu barenga ibihumbi umunani bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, abaturage bakomeje kugaragaza impungenge z’uko umutekano ukiri muke kandi udatanga icyizere.
Urupfu rwa Matthieu Abata Diabar Sona rufatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko hakenewe ingamba zihamye, zinoze kandi zirambye zo kugarura umutekano, gukaza ubutabera no gusana icyizere cy’abaturage mu nzego z’igihugu.






