Umwe mu baheruka gutabara i Mulenge, ijambo yavuze amaze kugera yo, rirakaze!
Umwe mu barwanshaka uheruka gutabara ababyeyi be, Abanyamulenge i Mulenge mu Burasizuba bwa Congo, Rugabire Shanguri uzwi cyane nka Rukara, nyuma y’aho ahagereye yababwiye ijambo riha buri Munyamulenge wese icyerekezo cy’ibihe bagezemo n’uko bagomba kubyitwaramo bakareka ibindi byose bagatabara igihugu cyabo cyatewe n’umwanzi.
Ni amakuru akubiye mu ibaruwa yanditsemo ubutumwa bugufi Rugabire yabwiye Abanya-Minembwe akimara kubageraho abatabaye.
Iyi baruwa ngufi igaragaza ibyavuzwe n’uriya murwanashaka igira iti: “Tumaze kumenya ko igihugu cyatewe n’abanzi b’ubwoko bwacu, twananiwe gukomeza kwiyumanganya, duhitamo gutabara.”
Ikomeza igira iti: “Impamvu mu bona turi hano, nta yindi twaje kubatabara. Tuzahangana n’uwo mwanzi mu paka.”
Hagati mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025, ni bwo Rugabire yerekeje i Mulenge, akaba yaratururutse mu gihugu cya Uganda icyo yagezemo mu mwaka wa 2016, nyuma yoguhunga intambara zo muri RDC zabaye mbere y’umwaka wa 2017.

Ubwo yatabaraga, yajanye n’abandi basore benshi Babanyamulenge barimo uwitwa Ngeneye Irakoze, Birori Mugabe, Ndabarishe n’abandi benshi.
Amakuru amuvugaho hamwe n’abagenzi be, twakiriye kuri Minembwe Capital News, agaragaza neza ko bamaze kuba muntambara nyinshi, harimo iyo barwanye ya mbere i Kaziba tariki ya 12-13/02/2025. Icyo gihe ndetse banafashe iki gice nubwo baje kucyikuramo, bagakomeza urugendo bagana mu Minembwe gutabara ababyeyi babo.
Nyuma yabwo barwanye izindi ku Ndondo ya Bijombo nyuma y’aho baviriye mu Rurambo bakinjira mu Bijabo.
Izindi nanone bamaze kurwana n’izabereye kwa Mulima, mu Rusuku no mu Marango ya Minembwe. Aho bagiye barwana hose, nta nahamwe batirukanye ihuriro ry’ingabo za Congo, bakahafata. Gusa haraho bagiye bikura kubera urugendo barimo cyangwa izindi mpamvu zabo bwite tutamenya za gisirikare.
Kuri ubu Rugabire n’abagenzi be, baherereye mu Rugezi, igice na cyo bafashe mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, nyuma y’imirwano ikomeye yasize bacirukanyemo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, zirimo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo.