Umwe mu bahoze bayoboye kimwe mu bihugu byo muri Afrika agiye guhuza AFC/M23 na Leta ya RDC.
Thabo Mbeki wayoboye Afrika y’Epfo iri mu bihugu bikomeye byo muri Afrika, yatumije abategetsi ba Repubulika ya demokarasi ya Congo n’aba burwanya, ngo abahurize mu kiganiro cy’amahoro.
Thabo Mbeki yayoboye Afrika y’Epfo kuva mu mwaka wa 1999 kugeza mu 2008.
Nk’uko abiteganya ni uko ibiganiro byo guhuza RDC na AFC/M23 byazaba mu nama ngaruka mwaka y’amahoro y’umutekano, iteganyijwe kubera muri Afrika y’Epfo kuva tariki ya 03 kugeza ku ya 6 ukwezi gutaha kwa cyenda uyu mwaka wa 2025.
Abo yatumiye barimo abagize guverinoma ya Kinshasa, abakorera mu biro bya perezida Felix Tshisekedi, Joseph Kabila wayoboye RDC imyaka 18, Moïse Katumbi , Martin Fayulu, Corneille Nangaa umuhuza bikorwa w’ihuriro rya AFC/M23, Thomas Lubanga n’abo muri sosiyete sivili ndetse n’abanyamadini.
Yavuze ko ikigenderewe cyane ni ugufasha ubutegetsi bw’i Kinshasa n’ababurwanya gukemura ikibazo shingiro giteza intambara hagati yabo.
Ni mu gihe uyu mugabo, Mbeki, yakunze kugaragaza ko umuti w’aya makimbirane atari ugukoresha intwaro, ahubwo ko ari ibiganiro bya politiki biganisha ku kubahiriza amasezerano yasinywe mbere.
Mu mwaka wa 2024, Mbeki yagaragaje ko aya makimbirane akomoka ku cyemezo Mobutu wayoboye iki gihugu imyaka 30 yafashe cyo kwirukana abanye-kongo bavuga ikinyarwanda , abita Abanyarwanda.
Nyuma yabwo kandi yatangaje ko ashyigikiye umwanzuro wafashwe n’abayobozi bo mu muryango wa SADC n’uwa EAC usaba ko Abanye-Congo ubwabo baganira kugira ngo bakemure amakimbirane bafitanye.
Ndetse kandi mu mezi make ashize Mbeki yahuriye na Joseph Kabila muri Afrika y’Epfo, baganira ku mpamvu muzi z’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bemeranya ko ibiganiro bya politiki bihuza abanyekongo ari byo byayakemura.
