Umwe mu biyayamariza kuyobora Intara ya Kinshasa, yasezeranije abatuye uwo mujyi gusenya amakanisa arihafi n’ingo.
Ni Adam Bombole uri mu bakandida biyayamariza kumwanya wa guverineri w’i Natara ya Kinshasa, niwe wasezeranije abatuye i Kinshasa ko mu gihe bamugiriye icyizere agatsinda aya matora azasenya amakanisa(amatorero) ari hafi n’ingo akajya ku bakwa kure n’u mujyi wa Kinshasa.
Yavuze ko amatorero menshi abangamiye Abaturage, mu gihe baririmba bacuranga kwijwi rirenga, bityo bigatera abaturage kubura amahoro mu gihe baba bashyaka kuruhuka.
Kw’iyamamaza mu matora y’abaguverineri, byatangiye kuya 25/04/2024, biraza kurangira uyumunsi kuya 27/04/2024.
Amatora nyirizina akazaba kuya 29/04/204, nk’uko byemejwe na Komisiyo yigenga ishizwe gutegura amatora muri RDC (CENI).
Intara ya Kinshasa irimo abakandida 31, muri aba batanu nibo baza kwisonga mu gushigikirwa, Adam Bombole araza ku mwanya wa mbere, ava mu ishyaka rya Ensemble Changeons Le Congo(ECCO), Jean Pierre Lisanga Bonganga, wahoze ari minisitiri ureba umubano n’inteko ishinga mategeko, Daniel Bumba ava mu ishyaka riri ku butegetsi (UDPS), Vidiye Tshimanga yahoze ari umujyanama wihariye wa perezida Tshisekedi na Diomi Ndongala yahoze ari minisitiri ureba ibyamabuye yagaciro.
Congo Kinshasa ikaba ifite Intara 26.
MCN.