Umwe mu bakozi b’Imana bakoreye Imana i Mulenge kuva 1950 yitabye Imana.
Pasiteri Aaron Makangata wari umukozi w’Imana mu itorero rya 8ème CEPAC, rikorera mu misozi miremire y’Imulenge muri Kivu y’Amajy’epfo yitabye Imana.
Ku wa gatandatu tariki ya 14/12/2024 ni bwo pasiteri Makangata yarangije urugendo rwe rwo muri iy’isi.
Umwe wo mu muryango we yabwiye Minembwe.com ko uyu mukozi w’Imana wari ugeze muzabukuru yarangije igihe c’isaha ya saa ine n’igice z’igitondo cyo kuri uwo wa gatandatu mu Cyumweru gishize.
Avuga kandi ko yishwe n’indwara itunguranye, ariko ko yaragize iminsi asezera ahanini abakristo bo mu itorero yari ashumbye.
Uyu mukozi w’Imana witabye Imana yavutse mu 1929; yakiriye agakiza igihe cy’ububyutse bwa mbere bwa baye i Mulenge, nk’uko Minembwe.com yabibwiwe.
Aaron azwi kuba ari mu batangije itorero ry’i Rukombe; iri n’itorero ryabaga kuri Nyabibuye haherereye mu majyepfo ya Mibunda muri teritware ya Fizi.
Si i Rukombe yatangije ikanisa gusa, kuko n’iry’i Lundu niwe waritangije.
Usibye kuba Makangata yari umukozi w’Imana ushimwa n’abantu benshi i Mulenge no mu itorero rya 8ème CEPAC yari n’umugabo w’iyangamugayo.
Yari umukozi w’Imana ugira ukuri, ndetse kandi akaba yari n’umunyamasengesho.
Yarangirije i Lundu aba ari naho ashingurwa ku munsi w’ejo hashize.