Umwe mu banyamuryango bashinze m23 yongeye gushimangira intego zuyu mutwe.
Nibyo Ali Musanga uri mu banyamuryango bashinze m23, yatangaje mu kiganro yahaye Bwiza TV, avuga ko intego y’uyu mutwe kwari ukubohora Repubulika ya Demokarasi ya Congo yose nyuma ikirukana ubutegetsi bwa perezida Felix Tshilombo.
Muri 2012 ubwo m23 yashyiragaho ubuyobozi mu duce tw’intara ya Kivu Yaruguru aho yari yarigaruriye , Musanga icyo gihe yari minisitiri wa siporo, urubyiruko ndetse n’imyidagaduro muri ubwo buyobozi.
Rero, muri iki kiganiro yagaragaje ko mu byo m23 iharanira harimo kurwanya ingengabitekerezo ya genocide ndetse n’amacakubiri akomeza kwiyongera muri RDC, no guharanira ko umunsi umwe Abanyekongo bazaba umuntu umwe.
Ubutegetsi bwa Kinshasa bumaze igihe buvuga ko umutwe wa M23 utabaho, ko ahubwo ari icyuka cyahimbwe n’u Rwanda rwahisemo kohereza ingabo zarwo muri RDC rwitwikiriye ririya zina kugira ngo rubone uko rusahura umutungo wiki gihugu. Ibi u Rwanda rwagiye rubitera utwatsi hubwo rugashinja RDC gukorana byahafi n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze genocide.
Musagara yashimangiye ko M23 igizwe n’Abanyekongo baturuka mu moko atandukanye.
Ati: “Abenshi bavuga ko M23 igizwe n’Abanyarwanda, Abagande; gusa biriya ni ubukangurambaga bukorwa n’ubuyobozi bwabo. Ugeze muri M23 nta munyarwanda n’umwe wahabona . Gen Makenga si umunyarwanda , Gen Bodui si umunyarwanda, Gen Byamungu , Gen Gaceri, ba Colonel Nsabimana, Ali Musagara si umunyarwanda, Réne Abandi si umunyarwanda, n’abandi n’abandi.”
Kugeza ubu M23 iragenzura ibice bitandukanye bya za teritware za Rutshuru, Masisi, Nyiragongo na Lubero byo mu ntara ya Kivu Yaruguru.
Mu minsi ishize Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo uyu mutwe wa M23 yatangaje ko intego bafite ari ugufata Repubulika ya demokarasi ya Congo yose.
Yagize ati: “M23 turashaka gufata Congo yose, ntiturwanira gufata Rutshuru, Masisi, Beni, Butembo, Goma cyangwa Bukavu. Intego yacu ni ugufata Igihugu cyose tukirukana ikibazo hose tuzihutira kujya kucyirukaho.”
Yanashimangiye ko abari i Kinshasa, Lubumbashi n’ahandi barambiwe ubutegetsi bwa Kinshasa, bityo barashaka guha imbaraga M23 kugira ngo igere ku ntego yihaye.
Yanahaye ubutumwa abasirikare n’abapolosi ba RDC birirwa babeshywa n’ubutegetsi buriho , abasaba ko bayoboka M23 kugira ngo babohore iki gihugu cyateshejwe agaciro n’ubutegetsi bwa perezida Felix Tshilombo.
MCN.