Umwe mu barinzi ba komanda secteur yishwe arashwe i Uvira.
Umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo wo mu ngabo zishinzwe umutekano wa Komanda secteur wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, yishwe arashwe na Wazalendo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 25/08/2025, ni bwo uyu musirikare yarashwe ahita avamo umwuka w’abazima.
Amasoko yacu avuga ko yarashwe ubwo Wazalendo batezaga akavuyo ku Banyamulenge.
Byari ubwo baturukaga mu bice binyuranye bigize uyu mujyi wa Uvira, aho bazaga gushyingura umubiri wa Colonel Patrick Gisore witabye Imana mu cyumweru gishize azize impanuka y’indege yabereye mu birometero 34 uvuye i Lubutu werekeza i Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Muri kariya kavuyo rero katejwe na Wazalendo muri uyu mujyi wa Uvira, bagahagarika Abanyamulenge baturakaga mu bice binyuranye birimo i Luvungi, i Bujumbura mu Burundi no mu bindi bice byo muri uyu mujyi wa Uvira, FARDC yo yageragezaga kubarwanaho, ari nabwo uriya musirikare wo mu barinzi ba komanda secteur wa Uvira yarashwe ahita yitaba Imana ako kanya.
Aya masoko yacu agira ati: “Abazalendo barashe escort wa Gen(komanda secteur wa Fardc muri Uvira). Yapfuye, kandi ubwo yaraswaga ntiyigeze asamba yahise apfa ako kanya.”
Mu Banyamulenge bahagaritswe harimo abanyazwe imodoka, abandi amatelefone n’amafaranga. Gusa baje kongera kubarekura, ariko ntibarasubizwa ibyo banyazwe, nk’uko amakuru akomeza abivuga.
Kuva umujyi wa Uvira wahungiramo Wazalendo, FDLR n’ingabo za FARDC iz’u Burundi, nyuma y’uko zari zimaze kurushwa imbaraga na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho i Goma n’i Bukavu zikahafata mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, aha i Uvira abenegihugu baho bahise batangira kugira ibibazo by’umutekano muke, kuko umunsi ku wundi basaba uyu mutwe kuza naho ukahafata, hakava mu maboko y’iri huriro ry’Ingabo za Rdc. Mu rwego rwo kugira ngo bikize ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga, aho kubaruhura nk’uko ubundi butegetsi bubikorera abaturage babo.
Nta cyumweru gishyira nta bantu bishwe muri uyu mujyi, hari ubwo hicwa umwe ubundi ukumva ngo hapfuye abarenze babiri. Abo bose ugasanga bishwe na Wazalendo kubufatanye na FDLR, nk’uko ibyegeranyo bitandukanye byabaharanira uburenganzira bwa muntu muri icyo gice byagiye bibivuga.
Mu kwezi kwa kabiri n’ukwa gatatu uyu mwaka, byavuzwe ko hiciwe abantu muri ubwo buryo bari hejuru ya 74. Barimo abasirikare, abasivili n’abapolisi.
Hagataho, Abanya-Uvira bamwe muri bo basaba leta kubaha umutekano, kandi ngo mu gihe yananiwe, ikareka ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP rikaza kubayobora ngo kuko aho riyoboye abaturage bagira amahoro.