• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

Umwe mu barwanashaka yaburiye benewabo uburyo bakwitwara muri iki gihe.

minebwenews by minebwenews
May 31, 2025
in sport & entertainment
0
Iby’akaga kashyikiye abateye Abanyamulenge mu Mikenke, komanda wabo yahasize ubuzima abandi benshi barakomereka.
95
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umwe mu barwanashaka yaburiye benewabo uburyo bakwitwara muri iki gihe.

You might also like

Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina

Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze.

Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze.

Bizima Frank uherereye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo mu nshe zo muri Kivu y’Amajyepfo yasabye benewabo Abanyamulenge kwirinda uburiganya bw’Abanyakagara bakomeje kugambanira abo mu bwoko bwabo mu bihugu bahungiyemo Uganda, Kenya n’ahandi.

Bikubiye mu butumwa bwanditse bugufi Bizima yahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, ubwo yatanze mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31/05/2025, aho yahise asaba benewabo ko bagomba kumenya ko umwanzi yashoye imbaraga mukubakorera uburiganya bwo ku rwego rwo hejuru! Bityo abasaba guhumuka nabo.

Yagize ati: “Ndabwira Abanyamulenge ko Akagara kari gukoresha imbaraga nyinshi mu kurwanya inzira yo gutabara ubwoko bwabo! Kari gushora amafaranga ahandi kagakoresha kuriganya.”

Bizima watanze iyi nama ni umwe mubavuzwe muri dosiye y’umusore ufunzwe muri Uganda, Ndanyuzwe Dieudonne, wafunzwe nyuma y’aho abo mu Banyakagara bamugambaniye baramufungisha.

Nk’uko Bizima abisobanura avuga ko aba Banyakagara bahamagaye Dieudonne mu ijoro, nawe akabitaba azi ko ari abantu basanzwe, nyuma kubera bo bari bazi icyo benda kumukoraho bahita bamufata bara muhambira bamutegeka ibyo agomba kuvuga bamukangisha ku mwica.

Mu butumwa bw’amajwi bwagaragaye Dieudonne ari guhatwa ibibazo, wumvaga iruhande rwe hari umuntu umutera ibibazo, ariko uyu wamuteraga ibibazo ntiyagaragaraga mu gihe Dieudonne we bari bamushyize kukarubanda.

Bizima avuga ko byose ko wari umupango w’Abanyakagara bashakaga ko Abanyamulenge bacika kugutabara, bityo asaba abantu guhumuka bakamenya intambara aba Banyakagara bari gukora muri iki gihe z’uburiganya burimo amayobera ya satani.

Kugeza ubu Dieudonne aracyafunzwe i Mbarara, afunzwe n’igipolisi cyaho. Mu byo azira hano, Bizima asobanura ko azira akarengane.

Mubutumwa Abanyakagara baheruka gushyira hanze bwa nditse mu ibarwa ndende, basabye Abanyamulenge kudatabara benewabo bahagurukiwe na Leta y’i Kinshasa kubarimbura. Hari aho iyo barwa igera ikabasaba no kudatanga imisanzu yo gufasha abakuwe mubyabo bahungiye mu Minembwe, nyuma y’imirwano ikomeye yabakuye mu byabo mu Cyohagati, Mibunda n’ahandi.

Nk’uko bizwi Akagara ni itsinda ry’Abanyamulenge bake bakorera mu kwaha k’u butegetsi bw’i Kinshasa, nyamara bakora cyane bivuye inyuma mu rwego rwo kugira ngo Wazalendo, FDLR n’Ingabo za FARDC zibagirire icyizere cyo gukorana nabo neza. Nubwo batabagarurira Inka zabo banyaze cyangwa ababo bishe i Salamabila, Minembwe, i Lulenge n’ahandi.

Hari n’abavuga ko umuyobozi mukuru wa Kagara ko ari Lt.Gen.Masunzu uzwiho kugambanira no kwica benewabo Abanyamulenge. Yishe benshi kandi ahanini abasirikare bakuru.

Akagara katangiye kuvugwa hagati mu mwaka wa 2020, nyuma y’inama abagatangije bakoze bemezanya kuba ibikoresho bya leta y’i Kinshasa ikoresha Mai Mai na FDLR mu kunyaga Inka z’Abanyamulenge no kubica.

Mu byegeranyo bitandukanye, bivuga ku nka Abanyamulenge bamaze kunyagwa bazinyazwe na Mai Mai hamwe n’Interahamwe, ibyinshi muribyo bigaragaza ko bamaze kunyagwa inka zibarirwa mu bihumbi amagana namagana.

Hagataho, Abanyamulenge barasabwa kumenya uko bagomba kwitwara mu ntambara bakomeje gushorwaho, nk’uko Bizima ukora mu ishami rya mobilisation muri Twirwaneho yabisobanuye haruguru.

Tags: AbanyamulengeUmurwansshaka
Share38Tweet24Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina

Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina Aaron Wan-Bissaka, myugariro akina ku ruhande rw’iburyo, yigeze guhura n’uruhererekane rw’imbogamizi mu gufata umwanzuro w’igihugu azakinira. Nubwo yari asanzwe akomoka mu...

Read moreDetails

Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze.

Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze. Umukino wa nyuma wa CHAN 2024 wabereye kuri Moi International Sports Centre i Nairobi, tariki ya 30 zukwezi kwa munani...

Read moreDetails

Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze.

Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze. Liverpool iri mu biganiro bya nyuma kugira ngo isinyishe rutahizamu w’Umunyasuwede Alexander Isak ukinira Newcastle United, mu masezerano ashobora kuba manini...

Read moreDetails

The Ben mu rugendo rudasanzwe rwo kuzenguruka u Burayi.

by minebwenews
August 29, 2025
0
The Ben mu rugendo rudasanzwe rwo kuzenguruka u Burayi.

The Ben mu rugendo rwokuzenguruka u Burayi. Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben, wamamaye mu ndirimbo z’urukundo n’izihuza abakunzi b’umuziki w’iwacu n’uw’isi yose, yatangaje gahunda y’urugendo rw’ibitaramo mu burayi mu...

Read moreDetails

Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe.

by minebwenews
August 27, 2025
0
Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe.

Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe. Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunye-Congo, Yoane Wissa, arifuza kwimukira mu ikipe nshya nyuma y’imyaka myinshi akina muri Brentford. Wissa, wavukiye...

Read moreDetails
Next Post
Kabila yahuye n’abayobozi ba AFC/M23 hamenyekana n’ibyo baganiriye.

Kabila yahuye n'abayobozi ba AFC/M23 hamenyekana n'ibyo baganiriye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?