• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

Umwe mu barwanashaka yaburiye benewabo uburyo bakwitwara muri iki gihe.

minebwenews by minebwenews
May 31, 2025
in sport & entertainment
0
Iby’akaga kashyikiye abateye Abanyamulenge mu Mikenke, komanda wabo yahasize ubuzima abandi benshi barakomereka.
95
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umwe mu barwanashaka yaburiye benewabo uburyo bakwitwara muri iki gihe.

You might also like

Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada

Israel Mbonyi yamuritse album y’amateka

Isi yose ibireba amateka y’iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y’amagare yakurikiwe bidasanzwe

Bizima Frank uherereye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo mu nshe zo muri Kivu y’Amajyepfo yasabye benewabo Abanyamulenge kwirinda uburiganya bw’Abanyakagara bakomeje kugambanira abo mu bwoko bwabo mu bihugu bahungiyemo Uganda, Kenya n’ahandi.

Bikubiye mu butumwa bwanditse bugufi Bizima yahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, ubwo yatanze mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31/05/2025, aho yahise asaba benewabo ko bagomba kumenya ko umwanzi yashoye imbaraga mukubakorera uburiganya bwo ku rwego rwo hejuru! Bityo abasaba guhumuka nabo.

Yagize ati: “Ndabwira Abanyamulenge ko Akagara kari gukoresha imbaraga nyinshi mu kurwanya inzira yo gutabara ubwoko bwabo! Kari gushora amafaranga ahandi kagakoresha kuriganya.”

Bizima watanze iyi nama ni umwe mubavuzwe muri dosiye y’umusore ufunzwe muri Uganda, Ndanyuzwe Dieudonne, wafunzwe nyuma y’aho abo mu Banyakagara bamugambaniye baramufungisha.

Nk’uko Bizima abisobanura avuga ko aba Banyakagara bahamagaye Dieudonne mu ijoro, nawe akabitaba azi ko ari abantu basanzwe, nyuma kubera bo bari bazi icyo benda kumukoraho bahita bamufata bara muhambira bamutegeka ibyo agomba kuvuga bamukangisha ku mwica.

Mu butumwa bw’amajwi bwagaragaye Dieudonne ari guhatwa ibibazo, wumvaga iruhande rwe hari umuntu umutera ibibazo, ariko uyu wamuteraga ibibazo ntiyagaragaraga mu gihe Dieudonne we bari bamushyize kukarubanda.

Bizima avuga ko byose ko wari umupango w’Abanyakagara bashakaga ko Abanyamulenge bacika kugutabara, bityo asaba abantu guhumuka bakamenya intambara aba Banyakagara bari gukora muri iki gihe z’uburiganya burimo amayobera ya satani.

Kugeza ubu Dieudonne aracyafunzwe i Mbarara, afunzwe n’igipolisi cyaho. Mu byo azira hano, Bizima asobanura ko azira akarengane.

Mubutumwa Abanyakagara baheruka gushyira hanze bwa nditse mu ibarwa ndende, basabye Abanyamulenge kudatabara benewabo bahagurukiwe na Leta y’i Kinshasa kubarimbura. Hari aho iyo barwa igera ikabasaba no kudatanga imisanzu yo gufasha abakuwe mubyabo bahungiye mu Minembwe, nyuma y’imirwano ikomeye yabakuye mu byabo mu Cyohagati, Mibunda n’ahandi.

Nk’uko bizwi Akagara ni itsinda ry’Abanyamulenge bake bakorera mu kwaha k’u butegetsi bw’i Kinshasa, nyamara bakora cyane bivuye inyuma mu rwego rwo kugira ngo Wazalendo, FDLR n’Ingabo za FARDC zibagirire icyizere cyo gukorana nabo neza. Nubwo batabagarurira Inka zabo banyaze cyangwa ababo bishe i Salamabila, Minembwe, i Lulenge n’ahandi.

Hari n’abavuga ko umuyobozi mukuru wa Kagara ko ari Lt.Gen.Masunzu uzwiho kugambanira no kwica benewabo Abanyamulenge. Yishe benshi kandi ahanini abasirikare bakuru.

Akagara katangiye kuvugwa hagati mu mwaka wa 2020, nyuma y’inama abagatangije bakoze bemezanya kuba ibikoresho bya leta y’i Kinshasa ikoresha Mai Mai na FDLR mu kunyaga Inka z’Abanyamulenge no kubica.

Mu byegeranyo bitandukanye, bivuga ku nka Abanyamulenge bamaze kunyagwa bazinyazwe na Mai Mai hamwe n’Interahamwe, ibyinshi muribyo bigaragaza ko bamaze kunyagwa inka zibarirwa mu bihumbi amagana namagana.

Hagataho, Abanyamulenge barasabwa kumenya uko bagomba kwitwara mu ntambara bakomeje gushorwaho, nk’uko Bizima ukora mu ishami rya mobilisation muri Twirwaneho yabisobanuye haruguru.

Tags: AbanyamulengeUmurwansshaka
Share38Tweet24Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada

by Bahanda Bruce
October 8, 2025
0
Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada

Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada Abahanzi b’abavandimwe Vestine na Dorcas, bazwi cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, batangaje urugendo rwabo rwa mbere...

Read moreDetails

Israel Mbonyi yamuritse album y’amateka

by Bahanda Bruce
October 8, 2025
0
Israel Mbonyi yamuritse album y’amateka

Israel Mbonyi yamuritse album y'amateka Kuwa 5 zukwezikwa cumi 2025, Intare Conference Arena yahindutse ahantu h’imbonekarimwe ubwo umuhanzi Israel Mbonyi yamurikaga ku mugaragaro album ye ya gatandatu yise...

Read moreDetails

Isi yose ibireba amateka y’iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y’amagare yakurikiwe bidasanzwe

by Bahanda Bruce
September 29, 2025
0
Isi yose ibireba amateka y’iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y’amagare yakurikiwe bidasanzwe

Isi yose ibireba amateka y'iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y'amagare yakurikiwe bidasanzwe Mu isiganwa ryagaragayemo amazina ayoboye ayandi mu mukino w'amagare, Tadej Pogacare, w'Umunya-Slovania ni we...

Read moreDetails

Umuhanzi wa Gospel Nkomezi urimubakomeye mu Rwanda yavuze icyo ahishiye abakunzi biwe

by Bahanda Bruce
September 22, 2025
0
Umuhanzi wa Gospel Nkomezi urimubakomeye mu Rwanda yavuze icyo ahishiye abakunzi biwe

Umuhanzi wa Gospel Nkomezi urimubakomeye mu Rwanda yavuze icyo ahishiye abakunzi biwe Prosper Nkomezi ni umuhanzi w’Umunyarwanda uzwi cyane mu njyana ya gospel, avuka i Mulenge mu ntara...

Read moreDetails

Vinícius Júnior yaba ari mu Muryango usohoka muri Real Madrid?

by Bahanda Bruce
September 22, 2025
0
Vinícius Júnior yaba ari mu Muryango usohoka muri Real Madrid?

Vinícius Júnior yaba ari mu Muryango usohoka muri Real Madrid? Amakuru ari kuvugwa muri Espagne no hanze yayo arerekana ko Vinícius Júnior, umwe mu bakinnyi bakomeye ba Real...

Read moreDetails
Next Post
Kabila yahuye n’abayobozi ba AFC/M23 hamenyekana n’ibyo baganiriye.

Kabila yahuye n'abayobozi ba AFC/M23 hamenyekana n'ibyo baganiriye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?