Umwe mu bategetsi ba Kinshasa wari wagiye gushyikirana na M23 yatawe muri yombi..
Ni Abbé Bahala Okw’ibale Jean Bosco wahoze ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura imbunda imitwe y’inyeshamba yitwaje intwaro muri Repubulika ya demokarasi ya Congo no gusubiza mu buzima busanzwe aba bahoze ari abarwanyi, niwe watawe muri yombi akiva i Kampala.
Amakuru ava i Kinshasa avuga ko Bahala Okw’ibale Jean Bosco yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili, nyuma y’uko yari avuye i Kampala mu gihugu cya Uganda.
Nk’uko bivugwa nuko Bahala yari i Kampala mu rwego rwo gushyigikirana n’umutwe wa M23, umutwe umaze imyaka igiye kuba itatu uhanganye n’Ingabo za leta ya Kinshasa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ubutegetsi bwa Kinshasa, buhakana kuba bwari bwo hereje uyu muyobozi wayo gushyigikirana na M23, ibyatumye ku wa Gatatu w’iki Cyumweru perezida Félix Tshisekedi amwirukana ku murimo.
Ariko nubwo Kinshasa ihakana kumwohereza muri iyo mishyikirano, umwe mubakozi ba perezidansi ya Uganda yari aheruka kwemeza ko iki gihugu giheruka kwakira imishyikirano y’impande zihanganye mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibyo umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa, bwana Patrick Muyaya yagarutseho avuga ko Bahala ari gukorwaho iperereza ndetse ko agomba gutanga ibisobanura birambuye kubyo kujya kuganira na M23, umutwe leta ya perezida Félix Tshisekedi yarahiye ko itazigera na rimwe ishyikirana na wo.
MCN.