Umwe mu bayobozi bo kurwego rwo hejuru mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, major Gen Akili Mundos amaze igihe yaraburiwe irengero.
Ni ukuva mu mpera z’u kwezi kwa Kabiri, uyu mwaka w ‘2024, n’ibwo Major Gen Akili Mundos yabuze nk’uko byatangajwe n’umuryango we.
Aho wavuze ko Major Gen Akili Mundos yahamagawe kwitaba ku biro bya Demiap i Kinshasa, k’umurwa mukuru w’igihugu, kugira ngo atange raporo, nyuma y’ubwo ntayandi makuru ye barongera kumenya.
Uyu muryango we ukavuga ko batazi niba yarapfuye cyangwa akibaho, ariko bagasaba ko leta yotanga umucyo kuri iki kibazo.
Ati: “Tariki ya 24/02/2024, n’ibwo duheruka inkuru ya Gen Akili Mundos. Leta niduhe ukuri.”
Maj Gen Akili Mundos yari umugenzuzi w’ungirije mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC).
Umuryango we, wandikiye imiryango itandukanye harimo n’ingabo za MONUSCO usaba ko umuntu wabo leta ikwiye kugaragaza aho aherereye kandi ngo mu gihe yoba yarapfuye igatanga amagufwa ye agahambwa n’umuryango.
MCN.