Umwe mu bayobozi bo muri AFC/M23, yatawe muri yombi muri Uganda.
Ni Polisi ya Uganda yataye muri yombi umuyobozi wo muri Alliance Fleuve Congo, ribarizwamo na M23, nyuma yuko yamufatiye mu nkambi ya Kyangwali iherereye mu karere ka Kikuu ashaka impunzi zo kwinjiza muri M23.
Uwatawe muri yombi ni David Baraka Elonga, asanzwe ari komiseri ushinzwe politiki muri AFC/M23. Yafashwe tariki ya 05/09/2024.
Igitangaza makuru cya ChimpReports, cyatangaje ko mu ibazwa rye yemeye ko yahaga raporo y’akazi ke Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa w’ihuriro rya AFC.
Uyu wafashwe yahishuye ko yanakoreraga muri za teritware za Bunia na Djugu mu Ntara ya Ituri.
Umwe mu bayobozi b’inkambi yafatiwemo yatangaje ko yari yamaze kwinjiza muri M23 abantu 32, barimo n’abakobwa bane b’inkumi.
Yunzemo kandi ati: “Abasore bari bari bategereje imodoka ibajana muri RDC guhabwa imyitozo ya gisirikare.”
Uyu mugabo yatawe muri yombi mu gihe hari raporo y’umuryango w’Abibumbye ivuga ko M23 imaze igihe ishakira abarwanyi mu nkambi z’impunzi zo muri Uganda mu rwego rwo gukomeza igisirikare cyayo.
Ubu Polisi ya Uganda imukurikiranyeho icyaha cyo gucuruza abantu.
Uganda yamutaye muri yombi mu gihe Guverinoma ya Kinshasa, imaze igihe iyishinja gufatanya n’u Rwanda guha ubufasha M23.
Iby’ubwo bufasha kandi byanemejwe na raporo y’impunguke za LONI kuri RDC, n’ubwo ibyo birego Kampala yabiteye utwatsi.
MCN.
Birumvikana Uganda yabikora kugirango igarurire leta ya Congo icyizere , kuko muriy’iminsi ntibacana uwaka, rero Uganda ishobora vu sacrifier Baraka Elonga
Politique ni hatari buriya abaye igitambo cyabandi niba nabikoze bakamugambanira cyane cyane abacongo bari munkambi niza maneko za kisekedi