Umwe mu mijyi ikigenzurwa n’igisirikare cya FARDC, abaturage baho bahaye ikaze AFC/M23/MRDP
Umujyi wa Kamituga uherereye muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ukaba umaze iminsi uhanganiramo Wazalendo n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, abawuturiye bahaye ikaze ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.
Kuva ku wa kane w’iki cyumweru turimo i Kamituga hakomeje kubera imirwano hagati y’Ingabo za RDC na Wazalendo.
Iri hangana ryasize abatari bake bahasiga ubuzima, abandi benshi barakomeretswa bikomeye.
Bikavugwa ko Wazalendo bashaka kugenzura iki gice cyo muri teritware ya Mwenga, ibyo FARDC idashaka kumva n’umunsi umwe, bituma havuka imirwano ikomeye.
Ibyanatumye kandi abaturage bakora imyigaragambyo bamagana Wazalendo, aho mu kuyikora bitwaje n’ibyapa byanditseho ubutumwa bubagenewe, bugira buti: “Ntitubashaka hano. Mugende, muri abajura, muri n’abicanyi.”
Ni ubutumwa kandi bwari bwanditseho n’andi magambo akarishye, ariko ahanini yagaragazaga ko badashaka Wazalendo muri iki gice.
Bigeze ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa gatandatu tariki ya 11/10/2025, aba baturage batuye i Kamituga bigenjemo abo mu bwoko bw’Abarega, bakora meeting yanitabiriwe n’abantu benshi cyane, kandi ikorerwa mu mujyirwagati, batangaza ko bahaye ikaze AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.
Mu mashusho berekanye ifoto ya Corneille Nangaa umuhuza bikorwa w’iri huriro rya AFC/M23/MRDP, iherekejwe n’amagambo agira ati: “Abacunguzi tubahaye ikaze iwacu i Kamituga.”
Muri aya mashusho wabonaga abitabiriye icyo gikorwa bari abantu ibihumbi n’ibihumbi, aho bari bakubise buzuye imbuga ya stade iri muri ako gace.
Mu bundi butumwa bakomeje kugaragaza ni uko bavugaga ko barushye, kandi ko baruhijwe n”Ingabo za Leta ya Congo, bityo bagasaba AFC/M23/MRDP guhita ibagoboka ikabavana mu maboko ya Leta y’i Kinshasa.
Igice cya Kamituga ni gice kizwiho ko cyibitseho amabuye y’agaciro kandi anyuranye. Binazwi kandi ko gifite ubutaka bwera cyane, ahanini ku bihingwa by’ibigori, ibishombo, imyumbati n’ibindi.
Mu cyumweru gishize no mu ntangiriro z’iki turimo, AFC/M23 yarimo irwanira mu bice bya Mwenga bihana imbibi na Shabunda ndetse na Walungu.
Yanigaruriye tumwe mu duce two muri izi teritware zombi, bishatse kuvuga ko umwanya uwo ari wo wose yokwinjira muri Kamituga igatabara abaturage mu kubavana mu maboko y’abasirikare bo mu ruhande rwa Leta.

