Umwe mu miryango igize ubwoko bw’Abanyamulenge urakura ikiriyo cy’Intwari Col.Mukarayi uheruka kwitaba Imana.
I Nakivale muri Uganda umuryango wa Banyabyinshi bo mu bwoko bw’Abatutsi b’Abanye-Congo bahungiye muri iki gihugu cya Uganda bavuye muri Congo, barakura ikiriyo cy’iIntwari yabo Colonel Jaques Mukarayi wavukaga muri uyu muryango, yari umusirikare wa Leta y’i Kinshasa, akaba aheruka kwitaba Imana arashwe na Wazalendo.
Tariki ya 19/02/2025, ni bwo inkuru y’umubabaro yatangiye gucicibikana ku mbugankoranyambaga, ivuga ko Col. Mukarayi wari Intwari ikomeye ku bwoko bw’Abanyamulenge no kugihugu cyose muri rusange, yapfuye arasiwe i Bukavu.
Itangazo umuryango wa Banyabyinshi i Nakivale washize hanze kuva ejo ku wa gatanu, rimenyesha abagize uyu muryango n’inshuti zabo ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22/03/2025, ukura ikiriyo cy’Intwari yabo Colonel Mukarayi, ndetse kandi ko bagisoreza hamwe n’abandi bapfanye nawe.
Rigira riti: “Umuryango wa Byinshi utuye i Nakivale uramenyesha abagize uyu muryango n’inshuti zabo yuko uzakura ikiriyo cy’abavandimwe babo bishwe bazira ubwoko. Ari bo Col.Mukurayi na Gisubizo.”
Ni tangazo kandi rivuga ko aba bombi bavuka mu nzu ya Rwamakombe. Rwamakombe akaba ari umwuzukuruza wa Byinshi uwo Abanyabyinshi bose bakomokaho. Byinshi nawe akaba ari mwene Bamara wabayeho umwami mu Rwanda mu kinyejana cya 13 ariko abamukomokaho bakaza kwerekeza muri Repubulika ya demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyepfo mu kinyejana cya 14.
Iri tangazo ry’umuryango wa Byinshi rikomeza rivuga ko uwo muhango uza kubera ku itorero rya New Leh, kandi ko uri butangire igihe c’isaha ya saa saba zamanywa yo kuri uyu wa gatandatu.
Nubwo iri tangazo ritagaragaza neza icyahitanye ubuzima bw’iyi ntwari, ariko ubwo inkuru y’urupfu rwayo yashirwaga hanze rugikubita, byavuzwe ko yarashwe n’abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro ikorana byahafi n’ingabo za Leta ya Congo, nubwo nawe yari ku ruhande rwa Leta.
Ubwo yapfaga, yapfanye n’abasirikare be babiri bamurindaga, kuko mbere yuko bariya Wazalendo bamurasa bari babanje kwica aba basirikare.
Mukarayi ni mwene Mushonda, bari batuye mu Marunde ho muri Mibunda ahaje gusenywa n’i bitero by’abarwanyi ba Mai-Mai byatangiye kugabwa ku Banyamulenge mu mwaka wa 2017.
Uyu musirikare amateka ye avuga ko yinjiriye igisirikare cy’inkotanyi i Nakivale muri Uganda mu 1990. Aha ni igihe inkotanyi zateguraga kuja kubohoza u Rwanda rwarimo ubw’icyanyi bwakorerwaga abo mu bwoko bw’Abatutsi b’Abanyarwanda.
Bivugwa ko icyo gihe Abanyamulenge benshi bavuye i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo binjira iki gisirikare cy’inkotanyi, mu rwego rwo kugira ngo batabare benewabo barimo bicwa bazira uko baremwe.
Abandi batabaranye n’iyi ntwari bavuye i Mulenge, barimo abitwa ba Nikola Kibinda, Gakunzi Sendoda, Col.Alexis Rugazura we ukiriho n’abandi benshi.
Iyi ntwari n’izindi nyinshi zatabarukiye kurugamba, tubifurije iruhuko ridashyira.