Umwe mu miryango ikomeye ku isi, wamaganye ubugwari bwa FARDC na MONUSCO.
Umuryango wa Human Right Watch wa maganye igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye zarebeye ubwicanyi buheruka gukorerwa abaturage mu ntara ya Ituri bukozwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF.
Ni mu gihe mu cyumweru gishize abasivili barenga 40, barimo abana batandatu, bicyishijwe imbunda n’imipanga, mu gitero uyu mutwe wa ADF wagabye kuri paruwasi iherereye i Komanda muri Ituri.
Uyu muryango wa Human Right Watch utegamiye kuri Leta, watangaje ko usibye kwica abasivili hari n’abo uriya mutwe washimuse ngo kandi nabo barimo n’abana, ndetse n’abandi baburirwa irengero.
Ugasaba ko igisirikare cya RDC kibifashijwemo n’ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, gufata ingamba zihamye kugira ngo kirengere abasivili no kubagaruramo icyizere cyo kubaho, ndetse kandi bagisaba kugisha inama abaturage n’inzego zindi zikora mu miryango itegamiye kuri Leta ikorera muri ibyo bice.
Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize umuryango w’Abibumbye wasohoye icyegeranyo uvuga ko abantu babarigwa mu bihumbi amagana bo muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, bamaze kugwa mu bitero bitandukaniye bagiye bagabwaho n’uyu mutwe wa ADF.
Ibikorwa by’ubwicanyi birenga imirongo bimaze kubera hafi yakariya gace ka Komanda kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, muri ibyo ibigera ku icyumi nabitanu byigambwe na Leta ya Kiyisilamu isanzwe ikorana byahafi n’umutwe wa ADF.