
President wa Republika ya Democrasi ya Congo, Félix Tshisekedi, aravugwa ho yuko aheruka guhura na Eugène Gasana utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’a Kigali.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 22.05.2023, saa 10:25 am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Uwahoze ari Ambasaderi wa Leta ya Kigali muri Loni i New York, mbere yo gushwana n’ubutegetsi bw’iki gihugu nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Bwiza.com.
Kurubu Gasana Eugène, azwi mu bikorwa by’abarwanya leta ya Kigali, akaba anabarizwa mu mutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Nkuko iyinkuru ibivuga iragaragaza Ifoto ya Gasana yicaranye na Président Félix Tshisekedi wa RDC Iyi Photo ikaba ikomeje noguca ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Gusa iyo foto ntiharamenyekana igihe yafatiwe, ariko haramakuru y’uko Tshisekedi aheruka kumwakira i Kinshasa, kumurwa mukuru w’iki gihugu maze bakorana ikiganiro ariko ibyo baganiriye ntibirajya hanze nkuko Bwiza.com ibivuga.
Eugène Gasana na Tshisekedi, bahuye mugihe bombi bazwiho kuba abanzi b’ubutegetsi bw’a Kigali, by’umwihariko Président Paul Kagame.
Gasana Eugène ahuye n’a President Félix Tshisekedi, mugihe yaraheruka gutangaza ko Abanyarwanda atarabanzi be avuga ko ahubwo leta ya Kigali ariyo banzi ba Congo kokandi yiteguye gufasha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bagakuraho ubutegetsi buyobowe na President Paul Kagame.
Ibi Tshisekedi yabitangaje mukwezi kwa 12 umwaka wa 2022, ubwo yari yahuriye i Kinshasa n’urubyiruko rwomurico gihugu babarigwa mu 250.
Gasana ngo yari yasabwe kugaruka mu gihugu cya RDC nyuma y’amakuru y’ubutasi yagaragaje ko hari amafaranga yari yarahawe n’uwahoze ari President wa Congo Kinshasa, Joseph Kabila.
Gasana kandi byavuzwe ko amaze kubona ibyangombwa bimwemerera gutura muri Amerika.
Muriki gihe leta ya Kigali, ishinja RDC gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR ugambiriye kuruhungabanyiriza umutekano ndetse ukaba urimo nabasize bakoze Genoside m’Urwanda mumwaka wa 1994.
Kigali kandi ishinja RDC kuba ikomeje kugura imbunda ziremereye ndetse n’indege z’intambara mu mugambi wo kurushozaho intambara.
Kinshasa ku ruhande rwayo yo ishinja Kigali gutera inkunga M23; umutwe witwaje intwaro umaze umwaka urenga mu mirwano ibahuza numutwe wa M23 urwanira uburenganzira bwabo nababo, muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo.
Ibyo RDC ishinja Kigali byose, Kigali irabihakana ikaba inagize igihe ibitera utwatsi.




