Col Nzapfakumunsi warumaze imyaka irenga 20 ashakishwa ninkiko mpuzamahanga yabonetse mu Bufaransa.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 11.06.2023, saa 7:17am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Colonel Jean Marie Vianney Nzapfakumunsi warumaze imyaka irenga makumyabiri (20), ashakishwa kubera uruhare akekwaho kugira muri Genoside yakorewe Abatutsi, yabonetse mugihugu cu Bufaransa.
Uyu mugabo yahoze ari umujandarume mu gihe cya Président Juvenal Habyarimana ndetse kugeza nigihe cya Genoside yakorewe Abatutsi yaragikora ubu Jandarume.
Aheruka kuboneka mu Bufaransa nibyatangajwe n’ikinyamakuru La Libération cyo mu Bufaransa.
Lt Nzapfakumunsi, ari mu Banyarwanda babarirwa muri 40 bakekwaho kugira uruhare muri Genoside yakorewe Abatutsi bamaze igihe bihishe mu Bufaransa, nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bwa kiriya gihugu.
Nkuko bitangazwa niki kinyamakuru La Libération, bagaragaje ko Lt Col Nzapfakumunsi yageze mu Bufaransa mu 1997 avuye mu gihugu cya Caméroun yari yarahungiyemo Genoside ikimara guhagarikwa.
Byanatangajwe ko afite imyaka 69 y’amavuko iki gitangazamakuru kivuga ko akigera mu Bufaransa yahinduye amazina yiyita ’Munsy’, anahabwa ubwenegihugu.
La Libération kandi ivuga ko Nzapfakumunsi yatahuye mu gace ka Essonne hagati ya 2002 na 2004 yagiye kwiga mu Ishuri ry’i Paris ryitwa Institut de Criminologie de Paris, mbere yo guhabwa akazi nk’umujyanama mu kigo cyitwa Pôle Emploi.
Uyu mugabo uhakana uruhare urwo ari rwo rwose muri Genoside yakorewe Abatutsi u Bufaransa bwamuhaye ubuhungiro muri 2001, mbere yo kumuha ubwenegihugu mukwezi kwa 12/ 2004.
Colonel Nzapfakumunsi, uvuka mu yahoze ari Komini Kivumu yize mu ishuri ry’abofisiye b’abajandarume mu Bufaransa kuva mu 1979 kugeza mu 1980.
Yabaye umuyobozi wa Gendarmerie y’Igihugu asimbuye Colonel Charles Uwihoreye mukwezi kwa 02/ 1991.
Nzapfakumunsi akekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gutegura ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bagera ku 2000 bari bahungiye muri Kiliziya ya Paruwasi ya Nyange ho mu karere ka Karongi.
Ashinjwa kuba ari we wasenye igice kimwe cya Kiliziya ku wa 15.01.1994 bwacya agakomeza kugeza ubwo igisenge cyagwiraga Abatutsi bari bahungiye muri iyo Kiliziya.
Icyo gihe abicanyi bahise birara mu bari barokotse babicisha intwaro gakondo zirimo amacumu n’imipanga ndetse n’imbunda.
Abari bafite imbunda barimo abapolisi ba komini, abajandarume n’interahamwe zari zarahawe imyitozi ya gisirikare.
Umutangabuhamya witwa Papias wahoze ari umukozi wa Paruwasi ya Nyange muri icyo gihe yavuze ko Abatutsi bagera ku 2000 bishwe ari bo bishwe.
Nzapfakumunsi bivugwa ko yahaye Padiri Seromba wari umukuru wa Paruwasi ya Nyange, ubufasha bw’ibikoresho byifashishijwe mu bwicanyi bwo ku wa 15 na 16.01.994 nk’uko bigarukwaho n’abatangabuhamya batandukanye.