Umwiryane Ukomeye Uruvuza Ubuhuha Hagati ya Wazalendo na FARDC
Umwuka w’ubwumvikane buke ukomeje gufata indi ntera hagati y’ubuyobozi bukuru bw’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo, ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), n’ubuyobozi bw’Ingabo z’Igihugu (FARDC). Uyu mwiryane urimo amagambo akakaye n’ibirego bikomeye, bikomeje gushyira igitutu ku miyoborere n’imikorere y’inzego z’umutekano z’igihugu.
Umuvugizi w’imitwe ya Wazalendo, Habyarimana Mbitsemunda uzwi ku izina rya Jules Mulumba, yatangaje ko mu buyobozi bwa FARDC harimo akagambane gakomeye, avuga ko kagira ingaruka zitaziguye ku mikorere y’ingabo n’imyitwarire yazo ku rugamba. Yashimangiye ko ibi bibazo bidashingiye ku makuru adafite ishingiro, ahubwo bishingiye ku bimenyetso n’ibikorwa byagaragaye.
Mulumba yashinje by’umwihariko Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Wazalendo, Lt Gen Padiri Bulenda, kuba ari we uri inyuma y’ifungwa rya Gen Maj Janvier Mayanga wa Gishuba. Yavuze ko Gen Mayanga yafunzwe azira kutumvikana n’abantu ashinja kunyereza amafaranga angana na miliyoni umunani z’amadolari ya Amerika (8.000.000 USD), yari yaragenewe gushyigikira Wazalendo, akomoka muri Minisiteri y’Ingabo ku bufatanye na Minisiteri y’Imari.
Wazalendo kandi ishinja Lt Gen Padiri Bulenda kuba ari we ushyigikiye kandi utegura ubutumwa bumaze igihe busohoka busebya iyi mitwe yitwaje intwaro, ikunze gushinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ihungabana ry’umutekano mu bice bimwe by’igihugu.
Mu bindi birego bikomeye, Mulumba yashinje Gen Fall Sikabwe kugira uruhare rukomeye mu ifatwa ry’umujyi wa Goma n’abarwanyi ba AFC/M23 ku itariki ya 27/01/2025. Yavuze ko uyu musirikare mukuru yagize uruhare mu kudindiza no kuremereza ibikorwa bya gisirikare byari bihuriweho n’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), iz’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo.
Yanashinje kandi abandi bofisiye bakuru bo muri FARDC, barimo Lt Gen Masunzu Pacifique na Brig Gen Olivier Gasita, bakomoka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kubigiramo uruhare rutaziguye. Mulumba yagaragaje ko atumva impamvu aba bofisiye bagikomeje kwisanzura mu mirimo yabo, mu gihe, nk’uko abivuga, bagombye kubazwa inshingano ku byo ashinja ubuyobozi bwa gisirikare.
Hagati aho, i Kinshasa hakomeje gufungwa abasirikare bakuru benshi, barimo Gen Dieudonné Mutupeke Kiamata, Gen Marcel Mbangu Mashita, Gen Franck Ntumba wari ushinzwe umutekano w’Ingoro y’Umukuru w’Igihugu, Brig Gen Eric Ruhorimbere, ndetse na Gen Christian Tshiwewe Songesha wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC. Bose bashinjwa kugira umugambi wo kugirira nabi Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.
Wazalendo ihamya ko Gen Ntumba na Gen Tshiwewe ari bo bateguye umugambi wo gushaka gukuraho ubutegetsi buriho, mu gihe ivuga ko Gen Mutupeke na Gen Mbangu bo bafunzwe bazira ibyaha batakoze, bityo igasaba ko bahabwa ubutabera n’isuzuma ryimbitse ry’imanza zabo.
Ibi birego n’uyu mwiryane byerekana ishusho y’igihugu kiri mu bibazo bikomeye by’umutekano n’imiyoborere, aho intambara iri ku rugamba isa n’aho iherekezwa n’indi ntambara ikomeye iri mu nzego zo hejuru z’ubuyobozi bwa gisirikare n’umutekano w’igihugu.






