Umutekano wajemo agatotsi mugace ka Itara homuri Luvunge, mubwami bwa Bafuliru homuri teritware ya Uvira, muntara ya Kivu yamajy’Epfo.
Ibi bibaye nyuma yuko hatangajwe ubutumwa bakoresheje Audios ku mbuga nkoranyambaga(Social Media).
Ubu butumwa bwerekezaga ku rugamba ruvugwa ko ruzazana inguvu mubwami bwab’Apfuliru, nimugihe kandi hari za audios zavuga ga kurupfu rwa Ombeni Mbabaro Joseph wishwe tariki 6.08.2021.
Ombeni Mbabaro Joseph, ari mubayobozi baribagize iryotsinda ry’ubwami bwab’Apfuliru muri Groupement ya Itara homuri Luvunge akaba kandi yarumudepite muntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ubusanzwe amaze gupfa murubwo bwami bwab’Apfulilu yatsimbuwe n’umuhungu we Christian Mbabaro, utarahawe indishi yakababaro bivuye kurwandiko Ise wiwe yasize yanditse agiye gupfa ndetse murumuna wa Nyakwigendera Maisha Kimbumbu nawe ubwe yasabye umugabane mubuyobozi bukuru bwa Bafuliru nimugihe Nyakwigendera yagiye gupfa asiga avuze uburyo bazahabwa umugabane uva murubwo bwami bwab’Apfulilu, bwa Kalingishi Adamu. Muri icyo gihe kandi, Maisha Kimbumbu, uyu murumuna wa nyakwigendera, icasaba nuko yahabwa kuyobora mubuyobozi bw’uyu muryango, bikavugwa ko aribyo yangiwe guhabwa.
Aha murakaga gace bakomeje gukwirakwiza izo audio mubantu benshi kandi icyemezo cy’urukiko gishyigikira Maisha Kimbumbu, uhanganye n’imbaga nyamwinshi itavuga rumwe nawe.
Kuva mu cyumweru gishize, ubwo ubutumwa burimo iterabwoba bwakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, ko hagiye kubaho kwihorera!! bikavugwa ko ibi byashize abantu mukaga.
Mu guhangana n’iki kibazo, ubukangurambaga bw’urubyiruko ruva mu mutwe wa “Local Defence,” bugaragaza ko mu muduce twinshi turimo amasinda, yabashaka gukora ayomabi nkomugace ka Katogota, Lubarika, Ndolera na Luvungi.
Bavuga ko kuri iki cyemezo bizarangira bashyira Maisha Kimbumbu ku butegetsi, mubwami bwa Bapfuliru.
Abayobozi barahamagarirwa gufata ingamba zo kugarura amahoro n’umutekano, mu gihe bazaba bubahirije imigenzo yaho ijyanye namami.
Iyinkuru tuyikesha Kilalo Press, yandikirwa Uvira.
Iyinkuru mwayiteguriwe na: Bruce Bahanda kw’itariki 07.06.2023. Kuri Minembwe Capital News.